Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi arasaba abaturage kunganira Leta mu bikorwa by’iterambere binyuze mu muganda.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Nzahabwanimana Alexis, kuwa 30/01/2015, yatangije ku mugaragaro imirimo yo gusana ikibuga cy’indege cya Kamembe giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, uri mu ruzinduko mu karere ka Rusizi, atangaza ko uruganda rwa Nyiramugengeri ruri kubakwa nirumara kuzura ruzagira akamaro gakomeye, birimo kuba umutungo kamere w’igihugu uzaba utangiye kubyazwa umusaruro uzakoreshwa mu nganda n’ahandi mu gihugu.
Inama y’umutekano y’akarere ka Rusizi yo kuwa 27/01/2015 yavugiwemo ko hari Abanyarwanda bari gufata z’i Burundi, bikaba bikekwa ko baba bari kuzifata ngo bazajye mu matora azaba i Burundi umwaka utaha.
Inama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’iya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yafashe ingamba zo gushyiraho amategeko agenga uburobyi mu kiyaga cya kivu ku bihugu byombi, ndetse no kugena imiraga ikwiye gukoreshwa mu rwego rwo gukumira kwangiza umusaruro w’amafi n’ibiyakomokaho.
Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi baratangaza ko hari ahakigaragara ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye zigamije kubakura mu bukene.
Bamwe mu basabiriza mu mujyi wa Rusizi no mu nkengero zawo biganjemo abafite ubumuga bemeza koiyo ngeso bayiterwa no kutagira amikoro, ariko bagahamya ko baramutse babonye ubushobozi bwo kwibeshaho nabo bacika kuri uwo muco.
Ibyumba by’amashuri bigera kuri 48 biri gutegurwa kugira ngo bizigirwemo mu mwaka w’amashuri wa 2015, kugeza ubu nta na kimwe kiruzura neza ku buryo ku munsi w’itangira ry’amashuri abana bazakijyamo kakigiramo, mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki abana batangire amasomo.
Abantu batandatu bacungiwe umutekano ku biro by’Umurenge wa Butare kuva tariki ya 20/01/2015, kubera ko bahigwa bukware n’abaturage bagenzi babo bavuga ko babaziza kuroga umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Gisovu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’inzego z’umutekano burasaba abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge by’inzoga z’inkorano kuko zangiza ubuzima bwabo zikanatuma bahungabanya umutekano.
Abanyamuryango ba koperative COMORU y’abamotari bo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi ntibavuga rumwe na komite nyobozi yabo ku mafaranga yakoreshejwe ku nyubako y’amagorofa ane bari kuzamura mu mujyi wa Rusizi.
Abarwanyi b’umutwe wa FDLR batatu bitandukanyije nayo bagataha mu Rwanda baratangaza ko zimwe mu mpamvu zitumye bava muri uwo mutwe ari uko nta kintu kigaragara barwanira kandi banabangamiwe n’ubuzima bubi bamazemo iminsi.
Amatorero n’amadini akorera mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi yiyemeje gukorera hamwe ndetse agakora ibiterane byigirwamo ijambo ry’Imana n’ibiganiro bitandukanye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Ishuri rikuru ry’imyuga rya Rusizi (IPR: Integrated Polytechnic of Rusizi) ngo ryitezweho kuba ibisubizo mu iterambere ry’Akarere ka Rusizi ndetse n’igihugu muri rusange.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, Nduwayo Viateur yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kunyereza amafaranga ya gahunda ya VUP yo mu Murenge wa Nyakarenzo yahoze ayobora, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo uwari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, uwahoze ari umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile ndetse n’abakozi bako babiri.
Umuyobozi wa CEPGL (Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’ibiyaga bigari) Herman Tuyaga arasaba abakora ku mipaka korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo babashe gutera imbere mu bikorwa byabo, dore ko akenshi usanga bakora ubucuruzi buciriritse ari nayo mpamvu bagomba koroherezwa kugira ngo nabo (…)
Inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuwa 15/01/2015 yemewe ubwegure bwa Nzeyimana Oscar wari umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, na Bayihiki Basile wari umuyobozi w’Akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile n’abandi bakozi b’Akarere ka Rusizi batatu bahakanye ibyaha baregwa byo gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’uwitwa Hitimana Innocent bikekwa ko yiciwe mu rugo rwe ku wa 11/01/2015.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile hamwe n’abandi bakozi batatu bo ku karere bitabye urukiko kuwa 12/01/2015 baburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Abagize amakoperative y’Abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Rusizi barakangurirwa kwibumbira hamwe mu rwego rwo kunoza umurimo wabo ugakorwa mu buryo bw’umwuga kugira ngo urusheho gukomeza kubateza imbere, bibumbira mu mpuzamakoperative imwe.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Cartas arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rusizi kudacibwa intege na bamwe mu bayobozi b’akarere bafunzwe bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’impapuro mpimbano.
Abakora umwuga w’uburobyi mu karere ka Rusizi bavuga ko umwuga w’uburobyi bukorerwa mu ikiyaga cya kivu witabirwa n’abagabo gusa, biterwa n’uko ako kazi gasaba imbaraga nyishi n’ubugenge abagore bikaba bitaborohera.
Abanyarwanda 25 bagizwe n’imiryango irindwi bageze mu nkambi ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, batangaje ko bishimiye kuba bongeye kugaruka mu gihugu cyabo bakava mu mashyamba ya Congo aho bari bamaze igihe kirekire.
Mu rubanza ruregwamo abagabo bane bashinjwa kwica umugore nyuma yo kumusambanya, ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu nyuma y’uko umwe muri bo yemeye ko ari bo bakoze icyo cyaha.
Mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Rusizi amatungo maremare yatewe n’indwara y’igifuruto ku buryo inka ebyiri z’abaturage bo mu Murenge wa Kamembe zimaze gupfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Euphrem aratangaza ko ashaka kurandura ingeso ya ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage amafaranga bakoreye.
Nyuma y’aho hatanzwe itariki ntarengwa yo kurambika itwaro hasi ku barwanyi ba FDLR ariko ikaba itarubahirijwe, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burahumuriza abaturagebafite ubwoba ko imirwano yo kubarwanya yazabagiraho ingaruka.
Mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, indaya zamaze isaha yose ziri kurwana n’umumotari witwa Hakizimana Jérome wari wararanye n’imwe muri izo ndaya maze akayiba matora.