Rusizi:Umudugudu wa Njambwe wasimbutswe mu byiciro by’ubudehe
Abaturage bo mu mudugudu wa Njambwe mu kagari ka Murambi ho mu karere ka Rusizi bamaze imyaka ibiri bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuba batabona inkunga bagenerwa na leta itangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bitewe n’uko umudugudu wabo wasimbutswe.
Ubwo Kigali Today yageraga muri uyu mudugudu, abahatuye bavuze ko bugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’uburwayi, aho ngo batabona ubushobozi bwo kwivuza kuko batagira ubwisungane mu kwivuza bitewe nuko umudugudu wabo wasimbutswe mu byiciro by’ududehe kandi utuwe n’abaturage benshi bafite ubukene.
Ibyo ngo byagize ingaruka mbi ku buzima bwabo bitewe n’uko hari zimwe m unkunga leta igenera abaturage batishoboye zitabageraho, nk’uko bamwe muribo barimo Mukasine Marie Chantal yabisobanuye.
Kalisa Jean Baptiste ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali, avuga ko ubwo bashyiraga abaturage m ubyiciro by’ubudehe k urwego rw’akagali n’umudugudu babikoze neza nk’uko bigomba.
Avuga ko bishobora kuba byarapfiriye ku nzego zo hejuru kuko iyo bageze igihe cyo kubigaragaza ku rwego rw’igihugu n’akarere ugasanga uwo mudugudu watarutswe, ku buryo nta muturage n’umwe wo mucyiciro cya mbere n’icyakabiri ujya ugaragara kuri rutonde rw’icyiciro yashyizwemo.
Sebagabo Michel ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyakarenzo, avuga ko imiryango itishoboye itaragaragaye ku rutonde rw’iciciro cyambere n’icyakabiri cy’ubudehe igera kuri 28 igizwe nabantu 112.
Ariko akemeza ko bari gukorerwa ubuvugizi kugirango bazasubizwe mubyiciro bijyanye n’ubushobozi bwabo.
Usibye abaturage b’umudugudu wa Njambwe basimbutswe umuyobozi w’akagari ka Murambi ngo hari n’urundi rutonde rw’ubudehe rw’abaturage bo mu yindi midugudu yo muri ako kagari rwemejwe n’abaturage bafatanyije n’abayobozi ariko ntibyubahirizwe.
Ibyo byose ngo bituma aka kagari kaza mu myanya itagakwiye mu bijyanye no kwesa imihigo kubera ko hari ibyo abaturage batishoboye batabona.
Akagari ka murambi gatuwe n’abaturage 749 abatishoboye babarirwa muciciro cy’ubudehe cyambere n’icyakabiri bakaba ari 97 ariko ngo hakaba ntanumwe wisanga muri ibyo byiciro.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|