Rusizi: Sena irashima intambwe yatewe mu guha abaturage ubutabera bishimira
Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda irashima intambwe inzego z’ubutabera zikorera mu karere ka Rusizi zimaze gutera mu guha abaturage ubutabera bubakwiriye kuko nta bibazo byinshi by’imanza bigisiragiza abaturage bikigaragara.
Abo basenateri bari mu karere ka Rusizi kuwa 17/11/2014 bavuze ko bazinduwe no kureba niba abaturage bahabwa ubutabera bukwiye butarangwa na ruswa kandi ngo basanze imikorere y’ubutabera imeze neza muri rusange; nk’uko byatangajwe na Senateri Tito Rutaremara.
Gusa na none ngo nta byera ngo de kuko hari ahakigaragara imanza zitarangira nubwo atari nyinshi aho asaba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga kuzirangiza izo badashoboye bakiyambaza izindi nzego kugirango hirindwe gusiragiza abaturage.
Senateri Tito Rutaremara yashimiye inzego z’ubutabera zitandukanye zirimo izinkiko, Police, abunzi n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga aho avuga ko ukurikije ahandi mu tundi turere ngo basanze Rusizi yegera abaturage babo mu kubakemurira ibibazo bityo bigatuma ubuzima bwabo bugenda burushaho kuba bwiza.

Senateri Tito yasobanuye ko aho abaturage bakigaragara mu manza usanga bugarijwe n’ubukene kuko uko bakomeza kwiruka mu manza ari na ko umutungo wabo uhashirira; aha akaba yasabye inzego zose gukomeza iyo ntambwe babasanganye kuko iganisha mu cyerekezo u Rwanda rwifuza.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko nubwo bagerageza gukemura ibibazo by’abaturage batabura guhura n’imbogamizi z’abaturage batanyurwa n’imyanzuro z’imanza ziba zaciwe.
Nzeyimana yasabye abagifite imyumvire nk’iyo kujya bubaha inzego z’abunzi n’imyanzuro iba yafatiwe ibibazo byabo mu rwego rwo kwirinda gusiragira mu nkiko kuko zibasiga mu bukene.
Mu rwego rwo gukomeza kunoza ubutabera bubereye abaturage n’igihugu muri rusange, inzego zose zirasabwa kumenya ko ubutabera bubareba barushaho kugaragaza ahantu aho ari ho hose hagaragaye akarengane kugirango barenganurwe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|