Rusizi: Hangijwe imitego ya Kaningini ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 37
Abakorera umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu n’abakunzi b’isambaza baramaganira kure imitego itemewe ya Kaningini igira uruhare runini mu kwangiza umusaruro w’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu gitunze benshi mu karere ka Rusizi.
Ni nyuma y’aho kuwa 24/11/2014 hangijwe iyo mitego igera kuri 270 iherutse gufatirwa mu Kiyaga cya Kivu ifite agaciro gasaga miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo hangizwaga iyo mitego hagamijwe kubungabunga umusaruro w’ibikomoka mu Kivu, bamwe mu bakunzi b’isambaza n’abacuruzi bazo bavuga ko babangamiwe cyane n’iyo mitego kuko yangiza mu buryo bukomeye isambaza n’amafi ifata n’abana bazo ndetse n’amagi bigatuma bitororoka umusaruro baba bifuza ntugerweho, nk’uko Nyirarukundo Espérence, umwe mu bacuruzi b’isambaza abivuga.

Nk’uko byasobanuwe n’abayobozi banyuranye bo mu karere ka Rusizi barimo Ugirashebuja Remy, umuyobozi w’impuzamakoperative y’abarobyi bo muri ako karere, ngo iyi miraga cyangwa se imitego izwi ku izina rya Kaningini ifite ingaruka zikomeye cyane ku burobyi kuko ikozwe ku buryo butuma ifata amafi mato cyane atarakura bityo bigatuma umusaruro uva mu burobyi uba muke cyane kandi wakagombye kuba mwinshi.
Ni muri urwo rwego uyu muyobozi asaba abakoresha iyi mitego itembewe mu kuroba isambaza gucika kuri iyo mitego kuko usibye kuba yangiza isambaza nabo bahomba cyane cyane mu gihe yafashwe, aha akaba abagira inama yo kwishyira hamwe n’abandi mu makoperative kugira ngo biteze imbere.
Bimwe mu bituma Kaningini zidacika mu kiyaga cya Kivu harimo kuba inyinshi ziva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kandi zikaba zemewe gukoreshwa ku ruhande rw’ikiyaga cy’iwabo, kuba rero ibihugu byombi bihuriye kuri icyo kiyaga bigatuma abanyarwanda babona iyo mitego ku buryo bworoshye.

Ikindi ni uko abayifatanwa badahanwa icyakora ngo ubu bagiye gutangira guhanwa kubera ko itegeko ribisaba rigiye gusohoka nk’uko Ugirashebuja yabitangaje.
Abarobyi kimwe n’abaturage bategeye ubuzima bwabo ku kiyaga cya Kivu bifuza ko hashyirwaho ingamba zo kujya bafata iyo mitego itaragera mu mazi kuko ngo baba bazi ibice iherereyemo muri byo harimo imidudugu iboneka mu mirenge ya Gihundwe, iya Nkaka na Nkombo yose ikora ku kiyaga cya Kivu.
Iyo mitego ya kaningini yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano zikorera mu mazi n’abaturage yatwikiwe imbere y’abaturage kugira ngo n’abatekereza kuyikoresha babicikeho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|