Rusizi: Ibendera rya kane ryibwe n’abantu bataramenyekana mu Kagari ka Kigenge

Mu Kagari ka Kigenge ko mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, mu ijoro ryo ku wa 17/11/2014, hongeye kwibwa Ibendera n’abantu bataramenyekana. Ni ku nshuro ya kane ako kagari kibwa ibendera ry’igihugu ababikora bakaburirwa irengero.

Abantu benshi bo mu murenge wa Nzahaha bakomeje kwibaza impamvu ako kagari by’umwihariko ku biro byako ariho hakomeje kugaragara ubwo bujura, bakavuga ko bubasebya aho amabendera 3 y’ibiro by’ako kagari amaze kwibwa.

Iri bendera ryibwe kuri uyu wa mbere ryaje kuboneka nyuma y’aho uwari waryibye agize ubwoba akarijugunya mu rutoki kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bari batangiye gutangatanga imihanda yose barishakisha.

Akagari ka Kigenge kamaze kwibwa amabendera inshuro enye.
Akagari ka Kigenge kamaze kwibwa amabendera inshuro enye.

Mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 18/11/2014, umwana w’imyaka 14 witwa Misago niwe wabonye iryo bendera mu rutoki rw’iwabo ahita abimenyesha mukuru we nawe ahita ahamagara inzego z’ubuyobozi ari nabwo bahise barijyana.

Uwimana Leon, Perezida w’inama njyanama y’Akagari ka Kigenge avuga ko mu mabendera 4 amaze kwibwa rimwe gusa ariryo rimaze kuboneka mu gihe andi 3 yaburiwe irengero kandi bakaba nta cyizere bafite cyo kuyabona, icyakora ngo bagiye gufata ingamba zihamye zo guhangana n’abakomeje kubaca mu rihumye bagakora ibikorwa bigayitse nk’ibyo.

Bamwe mu baturage bo muri aka kagari barimo Ntigurirwa Vincent bavuga ko abiba ayo mabendera ari abanzi b’igihugu mu gihe abandi bavuga ko ari amakimbirane aterwa n’abaturage bashaka guhemukira abayobozi b’akagari kubera kutumvikana hagati yabo.

Iri niryo bendera ryari ryibwe.
Iri niryo bendera ryari ryibwe.

Mu nama umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yakoranye n’abaturage bo muri ako kagari afatanyije n’inzego z’umutekano, yasabye abaturage gutinya no kubaha ibirango by’igihugu aho biri hose abarara irondo bagomba kubirinda kuko iyo bibuze aribo ba mbere babibazwa.

Ayo mabendera 4 yo muri ako Kagari ka Kigenge yagiye abura mu bihe bitandukanye. Irya mbere ryabuze mu mwaka wa 2004, iry kabiri rimura mu mwaka wa 2007, mu mwaka ushize wa 2013 habura irya gatatu, naho iri ryabonetse rikaba ryari ryibwe kuri uyu wa mbere ahagana mu masaa yine n’igice z’ijoro.

Bamwe mu basore n’abagabo batari bake bo muri ako kagari batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kuba inyuma y’ubwo bujura.

Abaturage b'akagari ka Kigenge bavuga ko abiba amabendera ari abantu baba bashaka guhungabanya umutekano wabo.
Abaturage b’akagari ka Kigenge bavuga ko abiba amabendera ari abantu baba bashaka guhungabanya umutekano wabo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 3 )

Ab ni injiji sana.Ni batuze igihugu kirarinzwe cyane.

Tumaine yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Aba ni abashaka kutwicira umutekano ni n;injiji sana.

Tumaine yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

aha hantu inzego z’umutekano zihiteho kuko aba badatsinya ibirango by’igihugu si abakunda u Rwanda kandi uzafatwa azahanwe bya nyabo

kigoli yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka