Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, Polisi y’igihugu yerekanye abagabo barindwi bakekwaho kwiba no kugurisha televiziyo zo mu bwoko bwa Flat Screen mu Mujyi wa Kigali.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 Polisi y’u Rwanda yafatiye mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali abantu 129 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Mu Ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021, Uwizeye Vivine uzwi cyane nka Miss Viviane yafatiwe mu nzira ava mu rugo ruherereye mu Murenge wa Jali, Akagali ka Agateko, aho abari muri urwo rugo na bo bafashwe baruhinduye akabari.
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021, ahagana mu ma saa tanu z’Amanywa mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Umudugudu wa Kariyeri, Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, hamwe n’Inzego z’ibanze, batwitse ibiyobyabwenge byiganjemo, ibilo 410 by’urumogi banamena litiro 10 za kanyanga.
Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’Itabaruka rya Gen Musemakweli yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, rishyira uwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021.
Abagabo batatu bari barayogoje abacuruzi bo Mu mujyi wa Kigali bakabiba bifashishije ‘bordereaux’ z’impimbano bakoreshaga bakazoherereza aho baranguye bababwira ko bamaze kubishyura batawe muri yombi.
Mpirirwa Hubert ni Umugande wagemuraga urumogi mu Rwanda, akaba yaragurishije mbere ibiro 10, police ikabimenya ubu akaba yari yagarutse azanye ibiro 20 afatirwa i Kivuye mu Karere ka Gicumbi, aho yinjiriraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gashyantare 2021, Umujyi wa Kigali wavuye muri Gahunda ya Guma mu Rugo wari umazemo ibyumweru bitatu.
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu Karere ka Bugesera abaturage barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa Gatandatu Polisi y’Igihugu yakoze igikorwa cyo gufata abakora ibikorwa bitandukanye byo kurenga kuri ayo mabwiriza.
Umubyeyi witwa Nzamukosha Diane wageze mu Rwanda tariki 03 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bari bafungiye muri Uganda, yageze ku mupaka wa Kagitumba yicaye mu modoka atabashaga kwigenza n’amaguru.
Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari zitangiye Igihugu, zikagikura mu rwobo n’icuraburindi ryaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izindi ntwari zahisemo gutanga ubuzima bwazo zitangira abandi.
Umuganga w’Amenyo witwa Dr Bitwayiki Léandre yitera ikinya akikura iryinyo rya Muzitsa. Ibi yabikoze nyuma y’uko hari Umuganga wamukuye iryinyo nabi bikamubabaza cyane.
Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’O akaba ari Umuyobozi wa Fondasiyo Ndayisaba Fabrice (NFF Rwanda) yita ku bababaye, cyane cyane abana batishoboye ibafasha kuva mu buzima bubi bakajya mu ishuri bategura ejo hazaza habo heza, aravuga ko yitiranyijwe n’undi Ndayisaba Fabrice uherutse gutabwa muri yombi kubera gutwara (…)
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021, Umugabo witwa Ndayisaba Fabrice wari utwaye imodoka yanyweye ibisindisha, yari agonze abantu bari mu kivunge mu muhanda ugana i Kanombe bishimira Intsinzi y’Amavubi.
Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yegukanye intsinzi yayihesheje itike yo gukomeza mu mikino ya 1/4 mu irushanwa rya CHAN rihuza abakina imbere mu bihugu byabo, hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bamwe bananiwe kwihanganira kuguma mu rugo, ahubwo bigabiza imihanda barasabana (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 15 bafatiwe mu ngo ebyiri zo mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Mumena, bari mu birori banasangira inzoga muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.
Nk’uko nabigenje ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021 , uyu munsi ahagana mu ma saa yine z’amanywa, nerekeje i Nyamirambo ahazwi nka Rwarutabura, kureba uko bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje kuzamuka mu Mujyi wa Kigali.
Nturutse mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Amahoro Umudugudu w’Uruhimbi, ngenda n’amaguru ngana Nyabugogo. Ndimo ndareba imyitwarire y’abatuye utu duce ku munsi wa Kabiri wa gahunda ya Guma mu Rugo.
Buri ntangiriro z’Umwaka, Ikigo gitegura ibitaramo bitandukanye kizwi nka East African Promoters ( EAP), kigeza ku Banyarwanda igitaramo kibafasha gutangira neza umwaka bishimye kandi banezerewe.
Mu bukangurambaga bwa Banki ya Kigali, bukangurira abakiriya bayo kurushaho gukoresha Mastercard yise Mu Munyenga na Mastercard, ku wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020 ku munsi usoza umwaka wa 2020 no kwinjira mu wa 2021, Banki ya Kigali yatanze igihembo cya mudasobwa ndetse n’igihembo cya moto ku banyamahirwe bakoresha Mastercard.
Polisi y’Igihugu yeretse itangazamakuru abakobwa 14 n’abahungu babiri, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bagakora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.
Ambasaderi Mandisi Bongani Mabut MPAHLWA ugiye guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda yahize gukura agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.
Imwe muri gahunda z’imena zo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya covid19, harimo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwateguye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 rizabera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020.
Uruganda rwa Skol ku bufatanye n’umuryango FXB Rwanda, basoje gahunda y’imyaka itatu bari bamaze bafasha imiryango 60 yo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, muri gahunda zo kuva mu bukene bakiteza imbere.
Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi itangaje itangira ry’amashuri makuru na za Kaminuza, zimwe muri za Kaminuza zari zujuje ibisabwa zahise zitangira kwigisha, izindi zigejeje kure imyiteguro, kuburyo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha zizaba zatangiye gutanga amasomo mu byiciro by’abanyeshuri bari mu myaka yanyuma.
Umujyi wa Kigali wakunze kugaragara ku ntonde mpuzamahanda nk’umwe mu Mijyi ifite isuku ku rwego rwa Afurika.
Nyuma y’uko Icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda, kigatuma ubukerarugendo busubikwa igihe gito kugira ngo iki cyorezo gikumirwe; Abanyarwanda benshi bakumbuye gusura uduce tumwe na tumwe tubereye ijisho two mu gihugu.
Aba ni urubyiruko rw’abakorerabushake bibumbuye mu itsinda rizwi nka Youth Volunteers.