Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) hatangirijwe amahugurwa ku bapolisi agamije kurinda abana kwinjira mu gisirikare no kujya mu bikorwa byo gukoresha intwaro. Ni amahugurwa arimo guhabwa abapolisi b’u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi, (...)
Ku wa 13 Gicurasi 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza ya Les Hirondelles witwa Nkurikiyimfura Egide w’imyaka 40, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi bahaye amazi meza abaturage b’Igihugu cya Santarafurika bari mu murwa mukuru Bangui ahitwa SEGA2 na Maison des Jeunnes, abahawe amazi ni imiryango 100.
Madame Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko rwitabiriye ’Igihango cy’Urungano’ ko rufite umukoro wo kwandika amateka mashya, rugakuraho amateka mabi yasenye u Rwanda yanditswe n’abababanjirije.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gicurasi yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Tanzaniya aho yahuye na mugenzi we uyobora Polisi yo muri icyo gihugu IGP Simon Nyakoro Sirro banagirana ibiganiro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 Minisitiri w’intebe w’Igihugu cya Repubulika ya Central Africa, Filimin Ngrebada, yashyikirije seritifika z’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 38 bo mu itsinda ryihariye rishinzwe kumucungira umutekano. Aba bapolisi bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bari muri iki gihugu mu (...)
Kayitesi Judence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 11, kuri ubu avuga ko Kwandika ibitabo ku buhamya no ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu nzira ziganisha ku gutsinda abayipfobya n’abayihakana.
Nyuma yo gushyikirizwa Abantu 12 barimo Umuhanzi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bakanafatanwa Urumogi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko bane muri aba bafashwe bapimwe bagasanga bafite Urumogi mu maraso yabo ruri ku gipimo cyo hejuru.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha RIB, kiratangaza ko cyafunze Icyishaka David Umuhanzi uzwi nka Davis D, Ngabo Richard, Umuhanzi uzwi kw’izina rya Kevin Kade, ndetse na Habimana Thierry ukora akazi ko gufotora.
Ambassade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Uyu ni umutwe w’inkuru yanditswe mu Kinyamakuru Kiberinka N° 7 Werurwe 23, 1992. Umwanditsi w’iyi nkuru yari n’umuyobozi w’icyo kinyamakuru, Vincent Shabakaka. Ubu hashize imyaka 29 avuze akababaro k’Abatutsi mu Rwanda n’urugomo rwabakorerwaga.
Ubukwe buri mu bikomeje gutuma abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko hari ababarirwa muri 80 baraye bafatiwe muri Hoteli Le Printemps iherereye mu Murenge wa Kimironko no mu kabari kitwa The Hapiness gaherereye i Remera.
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange byitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurakangurira buri wese kuzirikana igihuza Abanyarwanda akamagana ikibatanya.
Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yatangaje ko igifite gahunda yo gukomeza gufasha ibihugu biyibereye abanyamuryango byo mu Karere kugera ku mazi meza.
Mu Murenge wa Kimisagara, ahagana mu ma saa yine z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu, hafatiwe abaturage 41 bari bacucitse mu nzu y’umuntu basenga, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19.
Kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 ahagana mu ma saa Mbiri n’igice z’amanywa, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman ndetse n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano (...)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango RPD Rwanda, bwacishije ku rubuga rwa Twitter ko umunyamuryango warwo witwa Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi, ariko bataramenya aho aherereye.
Tariki 20 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Isuku yo mu Kanwa. Bitwayiki Léandre, umwe mu bahanga mu buvuzi bwo mu kanwa avuga ko kugirira isuku mu kanwa ari ingenzi mu kwirinda uburwayi bwose bushobora kwibasira akanwa muri rusange ndetse n’amenyo by’umwihariko.
Ku mugoroba wo ku wa 17 Werurwe 2021 ahagana mu ma saa 18h07 uwitwa Kamaraba Salva, yatambukije ku rubuga rwa Twitter ubuhamya bw’Umukobwa mugenzi we bushinja Dr Kayumba Christopher wari umwarimu we muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho, gushaka kumusambanya ku gahato akabyanga.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Lomami Marcel, aho rumukurikiranyeho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu ijwi ry’ umuvugizi warwo Dr Murangira B Thierry ruraburira abantu bose bafite umuco wo gukwirakwiza muri sosiyete ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi kubicikaho, ngo kuko biri mu bigize icyaha gikomeye kandi gihanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu.
Imfungwa n’Abagororwa bo muri Gereza ya Mageragere bashimiye Leta yabatekerejeho ikabakingira Covid19 mu ba mbere mu Rwanda, bakavuga ko yaberetse ko nubwo bagonzwe n’itegeko ariko batari ibicibwa.
Hashize iminsi havugwa amakuru adafitiwe gihamya, avuga ko urukingo rwa Covid19 ruri gutangwa mu Rwanda rutizewe, ari nayo Mpamvu abantu bari kuruhabwa, basabwa kubanza gusinya ko bagiye gukingirwa ku bushake bwabo.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 mu ishuri ryisumbuye rya Polisi y’u Rwanda riherere mu Karere ka Musanze (NPC), hasojwe icyiciro cya 10 cy’amasomo agenewe abofisiye bato. Ni amasomo agamije kubongerera ubumenyi mu by’ubuyobozi ku rwego rw’ibanze (Police Tactical Command Course), ayo masomo yitabiriwe (...)
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije amaze gukingirwa COVID-19. Ni mu muhango wo gutangiza gahunda yo gukingira iki cyorezo uri kubera mu Bitaro bya Masaka biherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa firigo 97,512; muri zo 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, aha hakaba hiyongeraho miliyari 2.4 zitari ngombwa.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryataye muri yombi abagabo bane bakekwaho gucuruza amavuta yangiza uruhu, azwi ku izina rya Mukorogo.
Kuri uyu wa Mbere tari ya 1 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abasore n’inkumi bagera kuri 37, bafatiwe i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Polisi y’u Rwanda yagaragarije itangazamakuru abantu bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ntivuguruzwa Deogratias w’Imyaka 39 y’amavuko afungiye kuri station ya RIB ya Mugina, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana yigishaga.