Abantu 92 bafunzwe bazira gutwara banyoye
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko nubwo nta mpanuka nyinshi zabaye ngo zinatware ubuzima bwa benshi mu bihe by’iminsi mikuru, ariko kuri Noheli na Bonane, mu gihugu hose hafunzwe abantu 92 bazira gutwara banyoye ibizindisha.
Hari imvugo cyangwa n’imyumvire isanzwe imenyerewe n’abatari bake, ko mu gihe cy’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka, haba impanuka nyinshi kandi zigatwara ubuzima bwa benshi.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko bitandukanye n’imyaka yabanje, mu mpera za 2025 no mu ntangiriro za 2026, habaye impanuka nke.
Mu kiganiro kidasanzwe umuvugizi wa Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yagiriye kuri KT Radio, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mutarama, yavuze ko mu minsi mikuru ya Noheli n’u Bunani habaye impanuka 6 gusa, kandi zidafite aho zihuriye n’iminsi mikuru.
Yagize ati “Twagize impanuka ebyiri zikomeye, imwe yabereye muri Nyungwe, ni ikamyo, umushoferi yari atwaye igira ikibazo cyo kubura feri (break), ikubita umukingo, umushoferi yitaba Imana. Indi nayo ni umuntu wagonzwe hejuru za Kanyinya, umunyamaguru agongwa n’imodoka. Urumva ko bitandukanye na bya bindi twabonaga cyera, aho umuntu yabaga atwaye imodoka yashyizemo abantu bagenda basakuza bishimye, barangiza wajya kumva, ukumva bakubise mu mukingo abantu barimo barakomeretse.”
Polisi ivuga ko byose byatewe n’uko habayeho ubukangurambaga mbere, bakibutsa abantu kwitwararika gutwara banyoye ibisindisha, guhagarikwa na polisi ngo bange guhagarara, gutwarwa n’ibyishimo bakarangara ku buryo bishobora kubateza impanuka.
SP Kayigi avuga ko nubwo habaye kwigisha, ariko habaho abumva n’abandi barenga ku mabwiriza, ku buryo mu minsi mikuru ya Noheli na Bonane hari abafunzwe bazira gutwara banyoye ibisindisha.
Ati “Nko kuri Noheli twafunze abantu bagera muri 45 batwaye banyoye ibisindisha mu gihugu hose. Kuri Bonane dufunga 47 batwara banyoye ibisindisha. Hari itegeko rishya ryatowe rigiye gusohoka mu igaseti ya Leta rigatangira gukurikizwa, kubera ko nk’ikintu cy’abantu gutwara banyoye ibisindisha kirimo kugarukwaho cyane, aho abapolisi baguhagarika ugahitamo gukomeza ukagenda ukiruka.”
Polisi ivuga ko muri rusange ishusho y’umutekano w’umuhanda igaragaza ko imodoka nini arizo zikora impanuka zikomeye zigahitana benshi, hagakomerekeremo abatari bake, zikanangiza byinshi. Moto zikaba ku isonga y’ibinyabiziga bikora impanuka nyinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|