Kigali: Buri munsi abashoferi 150 bahanirwa kubangamira bisi

Buri munsi, abashoferi barenga 150 batwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali, bahanirwa amakosa yo kugendera mu nzira zahariwe bisi (Bus Lane) kuva mu kwezi gushize.

Guhera ku wa 2 Ukuboza 2025, nibwo Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), yatangije gahunda y’uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Iyi gahunda icungwa n’ikigo gishya cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Mu rwego rwo kunoza iyi gahunda igamije gutwara abagenzi neza kandi vuba, ibisate by’imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, byahariwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo byorohereze abazigendamo kwihuta no kugerera ku gihe aho bagiye.

Ku ikubitiro umuhanda uva kuri gare yo mu mujyi [downtown] -Sonatube – Remera, watangiye kubahirizwamo iyo gahunda kuva ku wa 2 Ukuboza 2025.

Ubwo yari mu kiganiro kidasanzwe kuri KT Radio, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mutarama, umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko kuva iyo gahunda yatangizwa, habayeho igihe kirenga icyumweru cy’ubukangurambaga kugira ngo abakoresha umuhanda batabangamira bisi.

Nyuma y’icyo igihe abakoresha umuhanda bavogera izo nzira, batangiye kujya babihanirwa.

Ugendeye mu nzira yagenewe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Bus Lane), acibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000).

SP Kayigi agira ati “Iyo urebye kuva bitangiye, abatwara imodoka ubona ko bo bamaze kubyumva, ntihabura bake bakosa bakisanga bagezemo, nibura ku munsi tubona ko imodoka zishobora kugera hagati ya 50 ariko moto zo ziba zirenga 100. Birashoboka ko umuntu ashobora kugira atya akabona yarenze umurongo, akageramo, cyangwa arangaye agakomeza akagenderamo akisanga yahanwe.”

Yungamo ati “Ariko moto zo, nongere mbivuge, mbishimangire, kuri bwa bufatanye, reka tubisabe abagenzi, kuko nibo batega moto bakazigendaho, bakabibona ko wa muntu arimo kugenda muri cya gisate cya bisi, ugasanga ntacyo bimubwiye, akishimira ko amwihutishije arimo kunyura ku bandi. Ntabwo biriya bintu ari byo, turi muri 2026, reka tube bashya, buri wese yumve ko atagomba kuba uwo biturukaho."

Kuri iki kibazo, Longin Niyobyose, umwe mu ba motari agira ati “Ntabwo njye nari nabihanirwa kuko niba uri mu muhanda ukabona ari ahagenewe bisi, ntabwo uba ugomba gucamo, ariko hari bagenzi banjye benshi cyane bagiye bahanwa."

Kuba bisi zisigaye zihabwa umwanya wo guhita mbere, biri gutuma abari baracitse ku modoka zitwara abagenzi bazigarukaho.

Uwitwa Yvonne Batamuriza agira ati “Uraza ugahita ubona imodoka ukagenda, gahunda zawe ntabwo zipfa. Ibi bizadufasha kuzigama amafarnaga no kugabanya igihe tumara mu muhanda."

Atanga urugero yagaragaje ko nko kuva i Remera kuri moto, umugenzi yishyura amafaranga 1500Frw, mu gihe ugenda na bisi yishyura Frw 400 kandi na we akagerayo neza, ndetse vuba.

Biteganyijwe ko igihe iyi gahunda izaba imaze kunozwa no kubahirizwa neza mu Mujyi wa Kigali, izagezwa mu bindi bice by’igihugu, kugira ngo abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange barusheho koroherezwa gukora ingendo batekanye, kandi badatinze mu nzira.

Uretse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izindi zemerewe gukoresha izo nzira ni imbangukiragutabara (Ambulances), n’izikoreshwa mu kuzimya inkongi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka