
Iri murikagurisha (Expo) rizitabirwa n’ibigo byo mu Rwanda ndetse no mu mahanga bisaga 450, mu gihe mu bihe bitari ibya covid-19 babaga basaga 600.
Kubera gahunda zo gukumira ikwirakwira rya covid-19, hongerewe imiryango abantu binjiriramo ndetse n’iyo gusohokeramo ku buryo abinjira batazajya bagira aho bahurira n’abasohoka. Iki kikazakumira umubyigano wa hato na hato wajyaga ugaragara mu bihe bya expo mu myaka ishize.
Hubatswe kandi aho gukarabira hahagije hashobora kwakira abagera kuri 20 bahanye intera, ndetse banazirikana abafite ubumuga kuri uru rukarabiro.

Agace kakiraga imikino y’abana kakuwemo muri uyu mwaka ndetse hashyirwaho itegeko ry’uko iyi expo izitabirwa n’abana bari hejuru y’imyaka 12 . Abandi bazaguma mu rugo.
Iyi expo kandi ntizagaragaramo ibitaramo nk’uko byari bisanzwe mu myaka ishize mu rwego rwo gukumira ibyahuza abantu benshi, ikazanagaragaramo gusa za resitora, gusa abagana resitora bashobora gukenera icyo kunywa bakaba bazagihabwa.

Akandi gashya ni uko hazaba harimo abakorerabushake bazaba bakangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 hakabamo na za camera zizajya zikurikirana uko amabwiriza yo kwirinda covid-19 akurikizwa ahagaragaye ikibazo bagatumaho ababishinzwe bakabikurikirana.
Ikindi abifuza kwitabira imurikagurisha bagomba kumenya ni uko izajya itangira saa tatu za mu gitondo igasoza zaa mbili z’umugoroba.
Aya mafoto aragaragaza uko imyiteguro irimbanyije













Reba Video isobanura uko imyiteguro ihagaze:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|