Banki ya Kigali: Abakoresha Mastercard bahishiwe ibihembo birimo imodoka

Imwe muri gahunda z’imena zo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya covid19, harimo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mutimura Benjamin atangiza gahunda BK yise Mu munyenga na Mastercard
Mutimura Benjamin atangiza gahunda BK yise Mu munyenga na Mastercard

Muri ubwo bukangurambaga bwo gukangurira Abakiriya gukoresha ikoranabuhanga bahererekanya amafaranga, Banki ya Kigali yabashyiriyeho gahunda izamara iminsi 45 yo gukoresha Mastercard bahaha, bakazahabwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka. Iyo gahunda ikaba yarahawe izina rya Mu Munyenga na Mastercard.

Iyi gahunda iratangira kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 izasoze tariki ya 31 Mutarama 2021 nk’uko Benjamin Mutimura ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya Kigali yabitangaje kuri uyu wa mbere.

Yagize ati “Nubwo twahuye n’icyorezo cya Covid19 muri uyu mwaka, turashaka gufatanya n’abakiriya bacu kuwusoza bishimye. Iyi gahunda kugira ngo umukiriya wa BK yinjire mu banyamahirwe bo kwegukana ibihembo bitandukanye twateguye, arasabwa guhaha ibicuruzwa bifite agaciro gahera ku bihumbi 25 kuzamura, akishyura akoresheje Mastercard agahita ajya ku rutonde rw’abanyamahirwe.”

Mutimura akomeza agira ati” Uru rutonde ruzajya rutambuka ku ma radiyo atandukanye arimo na KT Radio ya Kigali Today, abatsinze bahabwe ibihembo bitandukanye birimo, Amapikipiki, Mudasobwa, amatike yo guhaha, ku munsi wa nyuma bakazatoranywamo uwegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.”

Mahindra KUV 100 NXT.” Igihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda
Mahindra KUV 100 NXT.” Igihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda

Mutimura yasabye Abakiriya ba BK badafite Mastercard kugana amashami yayo aho ari hirya no hino mu gihugu, bakazihabwa ubundi bakitabira kuyikoresha muri iyi gahunda, anabibutsa ko ubu hari n’ishami rya BK riri mu imurikagurisha i Gikondo, kuburyo bashobora kurigana bagahita bakorerwa iyi karita iboneka ako kanya bagahita bayitahana bakayibyaza umusaruro.”

Mastercard za Banki ya Kigali zirimo ubwoko bubiri burimo, Debit card ituma ukoresha amafaranga ufite kuri konti, hakabamo na Credit card yemerera nyirayo gukoresha amafaranga adafite akazajya yishyura buri kwezi

Iyi modoka yamurikiwe ku cyicaro cya BK kiri mu imurikagurisha rya 23 riri kubera i Gikondo
Iyi modoka yamurikiwe ku cyicaro cya BK kiri mu imurikagurisha rya 23 riri kubera i Gikondo

Banki ya Kigali ifite ikoranabuhanga rya Mobile Banking ushobora kwifashisha uhererekanya amafaranga, aho ukanda *334# kuri telefoni yawe ugakurikiza amabwiriza .

Ushobora kandi guhererekanya amafaranga wifashishije Irindi koranabuhanga rya BK rizwi nka BK App, ushyira muri Telefoni ndetse ni muri mudasobwa , ukabasha gukoresha kontibyawe utagiye gutonda umurongo kuri Banki.

Mastercard ya BK ikaba ifite ikoranabuhanga rituma utirirwa uyinjiza mu cyuma cyifashishwa mu kwishyura POS, aho uyegerezaho POS igahita ikuraho amafaranga wahahishije itagukoreye ku ikarita, ikaba ari indi ntambwe nziza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid19

Abakozi ba BK mu imurikagurisha bari babukereye
Abakozi ba BK mu imurikagurisha bari babukereye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka