Kigali: Abajura ba televiziyo za Flat Screen beretswe itangazamakuru (Video)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, Polisi y’igihugu yerekanye abagabo barindwi bakekwaho kwiba no kugurisha televiziyo zo mu bwoko bwa Flat Screen mu Mujyi wa Kigali.

Aba bagabo uko ari barindwi barakekwaho kwiba no gucuruza ibijurano
Aba bagabo uko ari barindwi barakekwaho kwiba no gucuruza ibijurano

Muri aba bagabo harimo abitwikiraga ijoro bakifashisha ibikoresho bica amadirishya mu ngo z’abantu, bakiba televiziyo bakajya kuzigurisha.

Harimo abazigemurirwaga n’abo bajura bakazigurisha hakabamo n’umwe muri bo wari ushinzwe kuzigeza ku bazicuruza yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

Ibi ni ibikoresho bifashisha bamena amadirishya
Ibi ni ibikoresho bifashisha bamena amadirishya

Umwe muri abo bakekwaho ubwo bujura witwa Bayingana Jean Paul, ushinjwa na bagenzi be kuba ari we waboherezaga kwiba izo televiziyo akaba yari afite iduka yazigurishagamo, yemereye itangazamakuru koko ko yaguraga ibyibano, akaba anabisabira imbabazi.

Yagize ati "Natangiye ngurisha aya mateleviziyo ntazi ko ari amajurano (ibyibano), ariko aho mbimenyeye ubu nabicitseho, n’abo nari nzi bagurisha ibijurano ubu nabashyikirije inzego z’umutekano bamaze gufatamo babiri abandi bari gushakishwa."

Bayingana wari umucuruzi w'izi televiziyo
Bayingana wari umucuruzi w’izi televiziyo
zimwe muri za Flat Screen zibwe
zimwe muri za Flat Screen zibwe

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazahwema gufata abajura no kubashyira ahabona, kugira ngo uyu muco mubi wo kwiba bawucikeho.

Yanasabye ko abaturage bibwe izi televiziyo baza ku cyicaro cya Polisi cya Remera bakazisura bakareba ko nta yabo irimo mu zafashwe.

Ati "Abantu nibakore akandi kazi kwiba nta kintu kibamo, kandi n’abagura ibintu birinde ibitagira fagitire. Ikindi kandi abaturage bakore ibishoboka byose kugira ngo barusheho kurinda ibyabo abajura."

CP John Bosco Kabera asaba abaturage kongera imbaraga mu gucunga ibyabo
CP John Bosco Kabera asaba abaturage kongera imbaraga mu gucunga ibyabo

Ingingo ya 166 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba , ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Reba Video uko aba bajura beretswe Itangazamakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bayingana niwe el profesor

Gd yanditse ku itariki ya: 19-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka