Kigali: Abajura ba televiziyo za Flat Screen beretswe itangazamakuru (Video)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, Polisi y’igihugu yerekanye abagabo barindwi bakekwaho kwiba no kugurisha televiziyo zo mu bwoko bwa Flat Screen mu Mujyi wa Kigali.

Muri aba bagabo harimo abitwikiraga ijoro bakifashisha ibikoresho bica amadirishya mu ngo z’abantu, bakiba televiziyo bakajya kuzigurisha.
Harimo abazigemurirwaga n’abo bajura bakazigurisha hakabamo n’umwe muri bo wari ushinzwe kuzigeza ku bazicuruza yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

Umwe muri abo bakekwaho ubwo bujura witwa Bayingana Jean Paul, ushinjwa na bagenzi be kuba ari we waboherezaga kwiba izo televiziyo akaba yari afite iduka yazigurishagamo, yemereye itangazamakuru koko ko yaguraga ibyibano, akaba anabisabira imbabazi.
Yagize ati "Natangiye ngurisha aya mateleviziyo ntazi ko ari amajurano (ibyibano), ariko aho mbimenyeye ubu nabicitseho, n’abo nari nzi bagurisha ibijurano ubu nabashyikirije inzego z’umutekano bamaze gufatamo babiri abandi bari gushakishwa."


Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazahwema gufata abajura no kubashyira ahabona, kugira ngo uyu muco mubi wo kwiba bawucikeho.
Yanasabye ko abaturage bibwe izi televiziyo baza ku cyicaro cya Polisi cya Remera bakazisura bakareba ko nta yabo irimo mu zafashwe.
Ati "Abantu nibakore akandi kazi kwiba nta kintu kibamo, kandi n’abagura ibintu birinde ibitagira fagitire. Ikindi kandi abaturage bakore ibishoboka byose kugira ngo barusheho kurinda ibyabo abajura."

Ingingo ya 166 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba , ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Reba Video uko aba bajura beretswe Itangazamakuru
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bayingana niwe el profesor