Kigali uteye neza kandi utatse ubwiza - Amafoto

Umujyi wa Kigali wakunze kugaragara ku ntonde mpuzamahanda nk’umwe mu Mijyi ifite isuku ku rwego rwa Afurika.

Kigali ni Umujyi usukuye kandi utohagiye
Kigali ni Umujyi usukuye kandi utohagiye

Ubuyobozi bw’Uyu Mujyi ndetse n’Ubw’Igihugu muri rusange, ntibwahwemye gukangurira abawutuye gutera ibiti ahashoboka hose, kugira ngo uyu Mujyi ufite isuku, ube n’umujyi utoshye, urimo akayaga gahehereye kabereye abawutuye.

Uyu Mujyi kandi mu mwaka ushize ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka wanahagurukiye kwimura abaturage batuye mu manegeka ubashakira aho kuba hatabashyira mu kaga, mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abaturage batuzwa ahakwiriye.

Aho abo baturage bakuwe Umujyi wa Kigali ukaba waratangiye guteganya uburyo hazubakwa ibikorwa remezo bihakwiriye kandi biryoheye ijisho ku buryo hazarushaho kugaragaza neza umurwa mukuru w’u Rwanda.

N’ubwo ibyo gukora bikiri byinshi, ariko ibimaze gukorwa na byo birashimishije, ku buryo umusaruro wabyo ugaragarira buri wese.

Photo: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitecyerezo cyange kiragira cyiti koreta ihora irengera abaturarwanda kucyi ntamunyamakuru urasura akarere, karongi,umurenge
gashari,akagari mwendo,umudug
kabageni mugasantere kubucuruzi kitwa kabageni ngo murebebe utubari twinzoga zinzagwa nabantu batitaye kucyorezo cyateye ngomurebe umwana watewe inda ababyeyibe bagashucyisha udufr Kandi atagira lmyaka yubukure murugo rwuwitwa ntamacyemwa numugore we liberate kd tuziko guhishira ihohoterwa ryumwana byo ntibigiganirwa ikindi kucyi kabageni ariyo icumbikiye amabandi menshi nukuvugako irihejuru yandi masantere ko ntahandi hacyirubujura nkaho kd watakira about hejuru bakagusubizango baza haruwo batumwe mwatubarije akarere ko kuba ko ahitwa kayogoro habaye muri reta yigenga kuburyo banywa bagakubita abantu uko bishakiye bitewe nayo mabandi ahirirwa atagura icyo akora usibye kwiba gusa

Alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka