Umugande yafatanywe ibiro 20 by’urumogi yacuruzaga mu Rwanda
Mpirirwa Hubert ni Umugande wagemuraga urumogi mu Rwanda, akaba yaragurishije mbere ibiro 10, police ikabimenya ubu akaba yari yagarutse azanye ibiro 20 afatirwa
i Kivuye mu Karere ka Gicumbi, aho yinjiriraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
- Mpirirwa Hubert n’urumogi yafatanywe
Mpirirwa Hubert, yavuze ko mbere y’uko azanira uwamutumye urwo rumogi yari yamwijeje ko azamwishyura ibihumbi bisaga 200 Frw.
- Yafatanywe umufuka w’urumogi ufite 20kg
Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera avuze ko ingingo ya 263 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya ko uyu mugabo nahamwa n’iki cyaha cyo kugemura no kugurisha ibiyobyabwenge mu kindi gihugu azahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 20-25, ndetse n’ihazabu ya Miliyoni ziri hahati ya 15-20 .
- CP John Bosco Kabera avuze ko uyu muntu azahanwa bikomeye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|