Bariyemerera icyaha cyo kwibisha impapuro mpimbano- Video

Abagabo batatu bari barayogoje abacuruzi bo Mu mujyi wa Kigali bakabiba bifashishije ‘bordereaux’ z’impimbano bakoreshaga bakazoherereza aho baranguye bababwira ko bamaze kubishyura batawe muri yombi.

Abacuruzi ngo babapakiriraga ibicuruzwa bakabibashyira ahantu bumvikanye bajya kureba kuri konti bagasanga nta mafaranga ariho, cyangwa se bashyizeho make babaha ‘bordereaux’ bakayihindura bagashyiraho amafaranga menshi.

Nyuma y’uko Polisi ibimenye, yahise ita muri yombi aba batatu, Polisi ikaba ikomeje gushaka abandi.

Izi ni bordereaux z'impimbano bakoreshaga biba
Izi ni bordereaux z’impimbano bakoreshaga biba

Aya makuru ngo yabonetse kubera amakuru yatanzwe n’abaturage, umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera akaba ashimira abaturage bakomeje gutanga aya makuru anaburira abacuruzi abasaba kurushaho kwirinda abajura nk’aba, abagira inama yo kuzajya bagemurira umuntu ibicuruzwa bizeye neza ko amafaranga yabyo yamaze kugera kuri konti.

CP John Bosco Kabera avuga ko abajura nk'aba ntaho bazanyura Polisi
CP John Bosco Kabera avuga ko abajura nk’aba ntaho bazanyura Polisi

Ingingo ya 174, n’iya 276 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igaragaza ko aba bagabo biyemerera ibyaha bagiye gukurikiranwaho ibyaha bibiri birimo, Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’icyo guhimba , guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’Uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adagitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Iya 276 yo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Irebere byinshi kuri aba bajura muri iyi video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi si yacu irarwaye.Soma hakurya indi nkuru ivuga ko I Nyagatare bakoze amafaranga y’amiganano.Byose ni amanyanga.Abantu benshi batera imbere kubera amanyanga.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,intambara,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe,atandukanye n’abantu bible yita “ab’isi”.Aho gushyira imbere iby’isi,umukristu nyawe ashaka Imana cyane.Akabifatanya n’akazi gasanzwe.Akazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,agahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yohana 6,umurongo 40 havuga.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ariko se izi bordereaux ziracyafatwa nka preuve tangible kweri ko frw yashyizwe kuri compte nta electronic message ubonye ? Ntukizere ibyo umuntu wikigihe akubwiye kabone niyo yaba yari asanzwe ari umuclients kuko turi muri crise ! Covid ishobora guhindura ibintu sana! Hari amadeni hari ibiryo hari amashuri ari hanze aha hari ubuzima en fait bubi!mwitonde

Luc yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka