Impunzi z’Abanyekongo zatakambiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Abayobozi b’inkambi eshanu z’impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda bagejeje kuri Ambasade ya Amerika i Kigali inyandiko zisaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukoresha ijwi ryayo rikomeye mu kurwanya no guhagarika imvugo z’urwango n’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi

Aba bayobozi babarirwa muri makumyabiri, bahagarariye ibihumbi bikabakaba ijana by’impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Mugombwa, Mahama, Kigeme, Nyabiheke na Kiziba.

Icyabahagurukije ahanini, ni amagambo abiba urwango rwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi aherutse kuvugwa n’umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Gen. Sylvain Ekenge. Uyu musirikare yavuze imvugo yerekana ko Abatutsi ari babi, indyarya, maze abakurikiranira hafi imyifatire ya Leta ya Congo bavuga ko ibi ari ibitekerezo bya Guverinoma ya Congo bigamije gutsemba aba baturage.

Uretse kuri Ambasade ya Amerika, impunzi z’Abanyekongo zagejeje inyandiko z’ubusabe kuri Ambasade y’Uburusiya, Canada, China, Ubudage na Qatar. Babugejeje no ku ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP-Rwanda.

Reba videwo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka