Kigali: Abantu 129 barimo abafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 Polisi y’u Rwanda yafatiye mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali abantu 129 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu tubari dutatu two mu Gatsata Polisi yagenzuye hafatiwemo abantu bagera kuri 56 banywaga inzoga , mu gihe kunywera inzoga mu tubari byari byarakuweho kuko dufunze.

Mu kabari kamwe kagenzuwe ka Nyabugogo kasanzwemo abantu bagera kuri 47, bari bagacucitsemo banywa inzoga, bahita bajyanwa kuri stade ya Remera kugirwa inama no guhanwa.

Abandi 16 basanzwe muri Sauna ikorera i Kanombe , na bo bajyanwa kuri Stade Amahoro.

Abandi bantu 10 bafatiwe i Kagugu mu nzu icumbikira abagenzi (maison de passage) bari mu birori bizwi nka b‘aby shower’ bose hamwe baba 129.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko hashize amezi 11 abantu bakangurirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cyugarije u Rwanda, bityo bakaba bagomba kuyubahiriza 100% cyangwa se bakiyemeza guhanwa.

Aba bafatiwe muri Sauna muri Glads Apartments i Kanombe
Aba bafatiwe muri Sauna muri Glads Apartments i Kanombe
Aba bari muri iyi maison de passage muri Baby shower
Aba bari muri iyi maison de passage muri Baby shower

Dore uko iki gikorwa cyakozwe muri Video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi bigo nibihabwe amabwiriza akaze yisuku bifungure ubuzima bukomeze! Erega ni economie yangirika

Luc yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Birasekeje kabisa na sauna?

Luc yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

Amande ni make iyo niyo mpamvu imwe ituma batumva niyo ituma badatinya,reba uko bahisha amaso kubera amatwi.yabo atmva!!

lg yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka