Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni 87 byatwitswe ibindi biramenwa

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021, ahagana mu ma saa tanu z’Amanywa mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Umudugudu wa Kariyeri, Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, hamwe n’Inzego z’ibanze, batwitse ibiyobyabwenge byiganjemo, ibilo 410 by’urumogi banamena litiro 10 za kanyanga.

Ibiro 410 by'urumogi byatwitswe
Ibiro 410 by’urumogi byatwitswe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, yatangaje ko ibi biyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni 87 z’Amafaranga y’u Rwanda, asaba abaturage gufata iya mbere mu kwicungira umutekano batungira agatoki inzego z’umutekano uwo bakekaho kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye hagati ya Polisi, RIB n'Inzego z'Ibanze
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye hagati ya Polisi, RIB n’Inzego z’Ibanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka