Banki ya Kigali yahaye Ubunani abakiriya bayo bakoresha Mastercard

Mu bukangurambaga bwa Banki ya Kigali, bukangurira abakiriya bayo kurushaho gukoresha Mastercard yise Mu Munyenga na Mastercard, ku wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020 ku munsi usoza umwaka wa 2020 no kwinjira mu wa 2021, Banki ya Kigali yatanze igihembo cya mudasobwa ndetse n’igihembo cya moto ku banyamahirwe bakoresha Mastercard.

Rutaganira Etienne yahawe igihembo cya mudasobwa
Rutaganira Etienne yahawe igihembo cya mudasobwa

Igihembo cya mudasobwa yo mu bwoko bwa HP cyahawe Rutaganira Etienne, umucuruzi umaze imyaka ibiri ari umukiriya wa Banki ya Kigali, akavuga ko byamuteye ishyaka ryo kurushaho gukoresha Mastercard kandi akaba agiye no kubikangurira bagenzi be.

Ati “Gukoresha Mastercard bikurinda gutora imirongo muri Banki bigatuma ukoresha neza igihe cyawe muri gahunda zawe zose. Kuba noneho mbiboneyemo igihembo binteye ishyaka ryo gukomeza kuyikoresha ndetse nkaba nzanabikangurira abandi.”

Uwineza Florence na we ni umukiriya wa Banki ya Kigali ukoresha Mastercard, akaba yegukanye igihembo cya moto, muri ubu bukangurambaga bwa Mu Munyenga na Mastercard.

Uwineza Florence yegukanye igihembo cya moto
Uwineza Florence yegukanye igihembo cya moto

Mu kiganiro yahaye Kigali Today,yavuze ko gukoresha Mastercard byamurinze kugendana amafaranga, kuko aho ari hose ashobora kugera ku mafaranga ye ari kuri konti muri Banki ya Kigali, atiriwe ajya ku ishami ryayo.

Ati “Mastercard yaturinze kugendana amafaranga, ubu waba uri mu Rwanda ndetse no mu mahanga ushobora gukoresha amafaranga yawe. Ndakangurira bagenzi banjye kugana Banki ya Kigali bagakoresha Mastercard bakoroherwa na serivise iyi banki itanga, kandi bakabasha no kwegukana ibihembo bitandukanye Banki ya Kigali yabashyiriyeho muri iyi minsi.”

Uwineza Florence yanavuze ko iyi moto yegukanye igiye kumufasha gukura umuntu mu bushomeri akamuha akazi akazajya ayitwara, akazajya agira amafaranga yinjiza mu rugo rwe, kandi na we ikamwinjiriza amafaranga.

Mu bukangurambaga bwa Mu Munyenga na Mastercard, Hateganyijwe ibihembo bitandukanye, birimo amatike yo guhaha, mudasobwa, amapikipiki, igihembo nyamukuru kikazaba ari imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.

Byukusenge Tharcicie ushinzwe serivise y’amakarita muri Banki ya Kigali yongeye gukangurira abakiriya b’iyi banki ko kugira ngo umukiriya yinjire mu banyamahirwe bo kwegukana ibihembo bitandukanye asabwa guhaha ibicuruzwa bifite agaciro gahera ku bihumbi 25 kuzamura, akishyura akoresheje Mastercard agahita ajya ku rutonde rw’abanyamahirwe.

Yibukije abakiriya b’iyi banki gukoresha mastercard kuko ari bumwe mu buryo buri no gufasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, kuko cyandurira cyane cyane mu guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Ubukangurambaga bwa Mu Munyenga na Mastercard buzasozwa tariki ya 31 Mutarama 2021 hatangwa igihembo nyamukuru cy’imodoka ya Mahindra KUV 100 NXT.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka