EAP2021: Igitaramo cyabimburiye ibindi muri 2021 mu mafoto

Buri ntangiriro z’Umwaka, Ikigo gitegura ibitaramo bitandukanye kizwi nka East African Promoters ( EAP), kigeza ku Banyarwanda igitaramo kibafasha gutangira neza umwaka bishimye kandi banezerewe.

Aba ni bo baraye basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party
Aba ni bo baraye basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 iki gitaramo kikaba cyabaye mu buryo bwihariye, aho Abanyarwanda bagikurikiye kuri Televiziyo y’igihugu kubera gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya CoronaVirus.

Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi gakondo barimo Cecile Kayirebwa, kigaragaramo Intore Masamba, kigaragaramo Cyusa Ibrahim umaze kwigarurira abakunzi muri iyi njyana ndetse na Muzehe Makanyaga Abdul wasoreje abandi ahagurutsa abantu bakurikiye iki gitaramo bari mungo bagafatanye guceza.

Aba bahanzi bose bakaba bibanze mu gukangurira cyane cyane urubyiruko kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze iminsi cyongereye ubukana, basaba abantu gukaza ingamba zo kwirinda, kugira ngo iki cyorezo gitsindwe vuba abantu babashe kuba basubira guhurira mu bitaramo imbona nkubone bagasabana.

Dore mu mafoto uko iki gitaramo cyari kimeze:

Cyusa Ibrahim yerekanye ko Gakondo amaze kuyigeza ku yindi ntera
Cyusa Ibrahim yerekanye ko Gakondo amaze kuyigeza ku yindi ntera
Abakobwa b'Urukerereza bafashije Cyusa gususurutsa Abanyarwanda
Abakobwa b’Urukerereza bafashije Cyusa gususurutsa Abanyarwanda
Cecile Kayirebwa yakumbuje Abanyarwanda indirimbo ze za Kera ndetse n'izubu
Cecile Kayirebwa yakumbuje Abanyarwanda indirimbo ze za Kera ndetse n’izubu
Ange na Pamella Impanga zifite amajwi meza cyane zafashije Kayirebwa kuririmbira Abanyarwanda
Ange na Pamella Impanga zifite amajwi meza cyane zafashije Kayirebwa kuririmbira Abanyarwanda
Alouette ufite ijwi nk'irya Kayirebwa nawe yamubaye hafi
Alouette ufite ijwi nk’irya Kayirebwa nawe yamubaye hafi
Masamba yatunguye abantu acuranga inanga
Masamba yatunguye abantu acuranga inanga
Yaneretse Abanyarwanda ko izina ari ryo muntu ari intore
Yaneretse Abanyarwanda ko izina ari ryo muntu ari intore
Ruti Joel yatojwe na Masamba akaba amuhora hafi mu ngamba
Ruti Joel yatojwe na Masamba akaba amuhora hafi mu ngamba
Ruzima Bil umusore w'Impano idashidikanywaho yari ku ruhembe rw'iburyo rwa Masamba
Ruzima Bil umusore w’Impano idashidikanywaho yari ku ruhembe rw’iburyo rwa Masamba
Mu ndirimbo Umuhororo Masamba agira ati “Dore nteze amaboko, nyarambuye uko angana”
Mu ndirimbo Umuhororo Masamba agira ati “Dore nteze amaboko, nyarambuye uko angana”
Muzehe Makanyaga Abdul yabiciye biracika
Muzehe Makanyaga Abdul yabiciye biracika
Ku myaka ye irenga 70 aracyabasha gucinya akadiho
Ku myaka ye irenga 70 aracyabasha gucinya akadiho
Ijwi rye na ryo riracyameze nk'iry'abana bato
Ijwi rye na ryo riracyameze nk’iry’abana bato
Uyu musaza yanejeje abantu cyane acinya akadiho
Uyu musaza yanejeje abantu cyane acinya akadiho
Ntawashidikanya ko yabaye umubyinnyi w'umunsi
Ntawashidikanya ko yabaye umubyinnyi w’umunsi
Iki gitaramo cyayobowe na Uwimana Basile usanzwe ari Umunyamakuru
Iki gitaramo cyayobowe na Uwimana Basile usanzwe ari Umunyamakuru

Photos: EAP

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka