EAP2021: Igitaramo cyabimburiye ibindi muri 2021 mu mafoto
Buri ntangiriro z’Umwaka, Ikigo gitegura ibitaramo bitandukanye kizwi nka East African Promoters ( EAP), kigeza ku Banyarwanda igitaramo kibafasha gutangira neza umwaka bishimye kandi banezerewe.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 iki gitaramo kikaba cyabaye mu buryo bwihariye, aho Abanyarwanda bagikurikiye kuri Televiziyo y’igihugu kubera gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya CoronaVirus.
Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi gakondo barimo Cecile Kayirebwa, kigaragaramo Intore Masamba, kigaragaramo Cyusa Ibrahim umaze kwigarurira abakunzi muri iyi njyana ndetse na Muzehe Makanyaga Abdul wasoreje abandi ahagurutsa abantu bakurikiye iki gitaramo bari mungo bagafatanye guceza.
Aba bahanzi bose bakaba bibanze mu gukangurira cyane cyane urubyiruko kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze iminsi cyongereye ubukana, basaba abantu gukaza ingamba zo kwirinda, kugira ngo iki cyorezo gitsindwe vuba abantu babashe kuba basubira guhurira mu bitaramo imbona nkubone bagasabana.
Dore mu mafoto uko iki gitaramo cyari kimeze:
Photos: EAP
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|