FPR Inkotanyi yafashe imyanzuro ishyira umuturage ku isonga

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje kuri uyu wa Gatatu, imyanzuro yafatiwe mu Nama Nkuru ya 17 yateranye ku wa 19 Ukuboza 2025, harimo kwemeza umushinga w’ivugururwa ry’amategeko y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Abanyamuryango biyemeje kandi gukurikiza inama za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari na we Muyobozi Mukuru(Chairman) w’uyu muryango.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gusuzuma no kuvugurura imiterere, imikorere n’imikoranire by’inzego kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro, bijyanye n’igihe, hagendewe ku mahame remezo n’indangagaciro z’umuryango.

Biyemeje kandi kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no kwegera abaturage kugira ngo babakemurire ibibazo ku gihe, by’umwihariko kurwanya akarengane, kuko Umuryango FPR Inkotanyi ari wo nkingi y’iterambere ry’Igihugu.

Bemeje ishyirwaho ry’Urwego rw’Inararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi, ndetse n’ivugururwa ry’inzego z’amategeko y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Ayo mategeko agena imiterere ya Komite Nyobozi yo ku rwego rw’Igihugu hongerwamo Visi Perezida wa kabiri n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

Ayo mategeko agena kandi inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Inararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi.

Abanyamuryango batoye ku bwumvikane busesuye Abayobozi bashya muri Komite Nyobozi yo ku rwego rw’Igihugu, hashingiwe ku mavugururwa yakozwe ku ngingo z’amategeko, ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, Visi Perezida wa Kabiri, Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije.

Abo bayobozi ni Uwimana Consolée, Visi Perezida wa Mbere, Kayisire Marie Solange, Visi Perezida wa Kabiri, Amb. Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru, ndetse na Gasana Karasanyi Stephen, Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kandi kunoza ubukangurambaga mu Muryango FPR Inkotanyi hashingiwe ku mahame n’indangagaciro byubaka ireme ry’Abanyamuryango bose, bigafasha Igihugu gukemura ibibazo bijyanye n’aho ibihe bigeze, haba mu Gihugu cyangwa ku Isi.

Biyemeje kandi guhwitura abakuru kugira ngo babere urugero rwiza abato, no kuzirikana ibyo urubyiruko rukeneye mu rugendo rw’iterambere.

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyo gushyira abaturage keisinga nigamagaze abacuruzi bakorana nayo babicaze babategeke kwishyura imyenda bafitiye abantu banabategege kutingera kwiyemera

lambert yanditse ku itariki ya: 8-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka