
Yabitangaje Kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Yagize ati “Afurika y’Epfo n’u Rwanda bifitanye umubano utari mubi nubwo wajemo agatotsi, nkaba nje guhagararira igihugu cyanjye kugira ngo ako gatotsi tukavanemo maze turusheho kubaka umubano uganisha mu iterambere ryacu twembi.”

Kuri uyu wa Gatanu kandi Perezida Kagame yakiriye abandi ba Ambasaderi babiri barimo; MS Johanna TEAGUE wa Suede, na Mr Doudou Sow wa Senegal.
Aba bose bakaba bashima u #Rwanda mu ntambwe rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi , bakaba banijeje ko bazarushaho gukomeza umubano w’U Rwanda n’ibihugu bahagrariye ukarushaho gutera imbere no guteza imbere abaturage muri rusange.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|