Impenure mu bahungu n’abakobwa si ubwisanzure, ni uguta umuco - Murekatete

Murekatete Juliet umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko kwisanzura atari ugukora ibinyuranye n’umuco nyarwanda.

Murekatete Juliet umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wunngirije ushinzwe imibereho myiza
Murekatete Juliet umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wunngirije ushinzwe imibereho myiza

Murekatete Juliet avuga ko urubyiruko rw’ubu rwihaye imico rukomora ku mateleviziyo rubigira ibigezweho kandi binyuranye n’umuco nyarwanda.

Agira ati “Abakobwa basigaye Bambara “ Follow me” ( Nkurikira) cyangwa impenure ngo bigezweho, abahungu nabo bambara amapantalo yambarirwa munsi y’ikibuno, ibyo ni uguta umuco si iby’iwacu, mubicikeho biradutesha agaciro.”

Yemeza ko kwereka umuntu ubwambure bwawe bidatuma agukunda kuko atagukunda mugihe nta matsiko agufitiye.

Avuga ko umuco nyarwanda ari ukwambara ukikwiza kandi ukagira n’ikinyabupfura.

Umwe mu bakobwa waganiriye na Kigalitoday, yatangaje ko kwambara impenure ahanini babikura ku mateleviziyo na filime bareba.

Avuga ko iyo babona ari ibigezweho ariko batabikora bagamije gukurura abagabo kuko batabikorera ingeso mbi.

Ati “Turabyambara ariko ntacyo tuba tugamije, jye mba mbona ari ibigezweho kandi byambarwa n’abasirimu. Cyakora, nanjye hari abo mbona nkabona bikabije rwose, gusa ntakindi tuba tugamije uretse kwambara neza.”

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Kanama, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, mu karere ka Nyagatare wizihirijwe mu murenge wa Mimuli, ahabumbwe amatafari yo kubaka irerero ry’incuke.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Twisanzure twiyubaka.”

Murekatete Juliet avuga ko kwisanzura atari ugukora ibikurimo ahubwo ari ukubaha inama z’ababyeyi.

Yasabye ababyeyi gufasha Leta kurera neza abana bazagirira igihugu akamaro nabo ubwabo.

Ati “Babyeyi mudufashe umenye aho umwana wawe yiriwe, ibyo yakoraga, unamugire inama mugihe ubona ateshuka. Bizamurinda kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi bushobora kumuviramo inda zitateguwe n’indwara nka Sida n’izindi.”

Ababyeyi bo bavuga ko abana bahawe uburenganzira ku buryo ntacyo babuza mu gihe babahana Leta ikabahana aribo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

This is truth

Ngarukiyumukiza yanditse ku itariki ya: 6-07-2023  →  Musubize

Nimwe uRwanda rukeneye nubundi

Ngarukiyumukiza yanditse ku itariki ya: 6-07-2023  →  Musubize

Abantu baba gore na bakobwa bafite ibibuno binini niyo yakwambara ingutiya atera abagabo ubusambo ahubwo abagabo mwihangane muje mubibona murebe uruhande amatayiii weeee!

TUYAMBAZE JOROME yanditse ku itariki ya: 1-12-2019  →  Musubize

Kwambara IMPENURE,ntabwo ari uguta umuco gusa.Ahubwo ni ugusuzugura imana yadusabye kwambara "decently" (1 Corinthians 3:39).Ibi byateye byo kwambara amapantalo aciye,kwanika amabere n’ibibero ubyereka abahisi n’abagenzi,bibabaza imana cyane yaturemye.Igihano imana izaha abantu bose bakora ibyo itubuza,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje dusoma muli 2 Petero 3:13.Ikindi gihano izabaha,ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye.Mu Yandi magambo,kwambara Impenure ni ukudatekereza neza,kuko bizatuma babura ubuzima bw’iteka.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

Nibyo rwose. Dusubire kumasunzu abagore bambare ingutiya zigera kubirenge ntamakaliso . Abagabo bakenyere. ....

butera yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka