Nkongwa ni udukoko twibasira imyaka irimo ibigori, amasaka n’ibishyimbo. Ikaba yongeye kugaragara mu gishanga giherereye mu Kagali ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba.
Hari impungenge z’uko utwo dukoko twaba tugiye kwibasira hegitari zigera ku 22.778 zihinzeho ibigori mu mirenge itandukanye igize aka karere, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Steven Rurangwa.
Yagize ati “Dukurikije amakuru duhabwa iyo irwanijwe imyaka ikiri mito irera, nta mpungenge z’amapfa ahubwo abahinzi bashyire imbaraga mu gutera imiti yica nkongwa umusaruro uzaboneka.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko umwaka ushize Kongwa yibasiye hegitari 15,699 z’ubutaka muri hegitari 63,499 zihinzeho ibigori n’amasaka mu gihugu cyose, bingana na 24.7%.
Icyo gihe Nkongwa yamaze amezi atatu yibasiye uturere twose tw’igihugu uko ari 30.
Ingabo z’igihugu zagize uruhare rukomeye mu guhashya Nkongwa ikoresheje imiti izica yateraga yifashishijwe za kajugujugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|