Yiyemeje gutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu, ashinga ishuri rifasha abatabasha kujya mu mashuri ahenze

Musabyimana Albert warokotse Jenoside yatwaye abo mu muryango we hafi ya bose, ashima ubuyobozi bw’u Rwanda bwamwubatsemo icyizere cyo kubaho, ariga, ndetse abona akazi yiteza imbere, yiyemeza kwitura Igihugu ineza cyamugiriye ashinga ikigo cy’amashuri cyitwa Peace and Hope Academy gifasha abafite ubushobozi budahambaye.

Ni ikigo giherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Gasaharu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Musabyimana avuga ko impamvu atagiye mu zindi bizinesi zunguka kurusha amashuri, byaturutse ku mateka ye.

Musabyimana Albert avuga ko yababajwe n'uko abo hambere barimo n'abo mu muryango we hari amahirwe batabashije kubona, yiyemeza guhindura ayo mateka afasha mu myigire y'abana badafite ubushobozi buhanitse
Musabyimana Albert avuga ko yababajwe n’uko abo hambere barimo n’abo mu muryango we hari amahirwe batabashije kubona, yiyemeza guhindura ayo mateka afasha mu myigire y’abana badafite ubushobozi buhanitse

Ati “Mu muryango w’iwacu, nta muntu wigeze agira amahirwe yo kujya mu ishuri, keretse umwe gusa wize familial (ibyerekeranye no guteka) mbere ya 1959. Jyewe rero nabonye ngize amahirwe yo kujya mu ishuri, nabonye ukuntu kwiga ari byiza, ariko mbona mu bantu duturanye nta n’umwe utekereza kwita ku burezi bw’abana, ntekereza amahirwe nagize yo kwiga ko nanjye nayakoresha akagirira abandi akamaro.”

“Naravuze nti abantu barwanye bagapfa kugira ngo tubone Igihugu bakaduha ubuzima ni uko hari icyo bashakaga. Ni aho rero nahereye ntekereza gutangiza ishuri mu gace ntuyemo kugira ngo abana ntibajye mu mirimo ivunanye no mu buzererezi, ngendera no kuri gahunda ya Leta yo gushyira abana mu ishuri, ndavuga nti hari umusanzu naba ntanze ku Gihugu cyacu, ndetse tukanitura abantu batugiriye neza. Igihe bano bana baba babonye uburezi bw’ibanze bwiza, tuba twituye ineza abandi tutanazi batugiriye tubinyujije mu bandi.”

Musabyimana avuga ko igitekerezo yakigize muri 2011 amaze gushinga urugo, atekereza ko umwana we aziga neza, ariko asanga abo baturanye harimo abatajya ku ishuri, yiyemeza kugira icyo akora mu gutanga umusanzu ku Gihugu, agira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta y’uburezi kuri bose.
Avuga ko batangiye muri 2012 ari agashuri gatoya, batangirana n’abana 70 babonaga batajya ku ishuri kandi bafite imyaka y’ubukure. Batangiranye na bo babafasha, ariko babonye bigenda bitanga umusaruro biyemeza kugenda bongera umubare w’abanyeshuri, ndetse n’ababyeyi bagenda babyumva, batanga umusanzu wabo cyane cyane mu rwego rwo kubona ubushobozi bwo kwishyura abarimu.

Ishuri ryagiye rikura, ubu ndetse bakaba baramaze no kugurira ubutaka abatuye mu nkengero z’ishuri kugira ngo bahagurire ibikorwa by’ikigo.

Icyakora ngo bafite ikibazo cy’ubushobozi budahagije, kuko ngo banishyuza amafaranga makeya ari hagati y’ibihumbi 40 na 65 by’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’icyiciro umunyeshuri yigamo, hakabamo n’abakene cyane bigira ubuntu.

Imwe mu mpamvu zamuteye gushyigikira uburezi ngo ni uko umwana wize ajijuka akazamura n’urwego rw’imyumvire. Atanga urugero ati “Umukobwa wize neza akagera mu mashuri yisumbuye aba afite amahirwe menshi yo kudatwara inda atabishatse kuko aba ajijutse kurusha utagiyeyo. Urumva rero ko hari umusanzu natwe turimo gutanga ku Gihugu cyacu kandi mu bushobozi bukeya.”

“Usanga muri gahunda za Leta harimo kurwanya imirire mibi, gushyira abana mu ishuri, ariko turacyabona abana birirwa mu mihanda. Jyewe rero nabigize intego yo kuvuga ngo mu bushobozi buke dufite, dufashe abo bana kujya mu ishuri. Ubu dufite abana 350 ariko twumva twafata benshi bashoboka nibura tukagera nko ku bana 800. Abo bana mu myaka 50 iri imbere ni bo bazaba ari abayobozi b’Igihugu, ni bo bazakora n’ibindi bitandukanye byo kugiteza imbere. Rero kubafasha kwiga ni bwo buryo bwacu bwo kwitura Igihugu.”

Abaturiye iki kigo bashima ko cyagize uruhare mu gufasha abana baburaga uko biga kubera ubushobozi
Abaturiye iki kigo bashima ko cyagize uruhare mu gufasha abana baburaga uko biga kubera ubushobozi

Kuri ubu hari imyaka ibiri y’abamaze kurangiza amashuri abanza muri icyo kigo, kandi abanyeshuri, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ikigo bishimira ko abana batsinda neza.

Musabyimana asobanura ko akirangiza kwiga muri Kaminuza ya KIST muri 2006, yatekereje ikintu yakora gifasha abantu baturanye, hanyuma muri 2008 akora umushinga wo gutangiza ikigo gifasha abaturage (community center) cyo kwigishirizamo abantu ibijyanye n’ubumenyi butandukanye harimo n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kurinda abakobwa gutwara inda zitateganyijwe, ndetse muri 2008 mu kwa munani Perezida Paul Kagame aza gufungura icyo kigo, byongerera imbaraga abagitangije, biyemeza kwagura ibikorwa byibanda cyane cyane ku burezi bw’abana bato.

Impamvu batishyuza amafaranga menshi ngo basanze ababyeyi batazayabona, bikaba byatuma batagera kuri ya ntego yabo yo gufasha abana kwiga, bakishimira ko abana bafasha bahavana ubumenyi bufatika, dore ko mu banyeshuri 25 barangije amashuri abanza muri uyu mwaka wa 2024 batsinze neza. Muri bo 16 babonye 30/30, bane babona 29/30, babiri babona 28/30, umwe abona 27/30, abandi babiri babona amanota 26/30.

Abanyeshuri barangije muri 2024 bahaye igikombe Musabyimana Albert bamushimira umusanzu we mu guteza imbere uburezi
Abanyeshuri barangije muri 2024 bahaye igikombe Musabyimana Albert bamushimira umusanzu we mu guteza imbere uburezi

Umubyeyi witwa Nikuze Cecile ashima uburezi butangirwa muri icyo kigo, dore ko umwana we yahize imyaka itatu y’amashuri y’incuke, kongeraho imyaka icyenda y’amashuri abanza, kuri ubu akaba yatsinze neza ibizamini bya Leta aho yabonye 30/30.

Undi mubyeyi uharerera witwa Mukandida Claudine uhafite abana babiri, ashima ko icyo kigo kigaragaza ko cyita ku bana kurusha izindi nyungu. Na we asaba abandi babishobora kugitera inkunga kikagura ibikorwa, kikakira abana benshi kuko bifasha mu gutuma abana biga badacucitse. Asanga hakozwe n’umuhanda mwiza werekezayo ndetse hagashyirwaho n’imodoka zitwara abana byafasha n’abatuye mu bice byitaruye kuhazana abana.

Nsabimana Gratien utuye mu Mudugudu wa Gasharu muri Kinyinya ufite umwana urangije mu wa Gatandatu w’amashuri abanza n’undi ugeze mu wa Gatatu, na we ashima ko icyo kigo cyabegereye bityo ingendo abana bakoraga ziragabanuka kandi n’ubumenyi bwabo burazamuka.

Ati “Ahandi bajyaga kwiga bakoze ingendo ndende kandi ugasanga biga ari nka 140 cyangwa 150 mu ishuri, ariko ubu biga ari 40 cyangwa 30 bituma ibyo biga babasha kubyumva neza. Dushima uko abarezi kuri iki kigo bita ku bana haba mu bumenyi ndetse no mu kinyabupfura. Twifuza ko cyakwaguka kikabona nk’ibibuga by’imikino ndetse kikagira n’izindi nyubako z’amashuri zigeretse zagutse zijyanye n’igihe.”

Ubuyobozi bw’Ikigo buvuga ko Intego bafite ari uko abana bahiga ubu bageze kuri 350 bareba uko babongera bakaba bagera no kuri 800 cyangwa 1000 kugira ngo uko bazamuka mu mashuri yo hejuru ari benshi bazagirire akamaro Igihugu ndetse na bo ubwabo bigirire akamaro.

Ubuyobozi bw'ikigo bwaguze ubutaka bwo kwaguriramo ibikorwa, ariko bukavuga ko amikoro adahagije ngo ikigo kibashe gutanga umusanzu mu burezi nk'uko kibyifuza
Ubuyobozi bw’ikigo bwaguze ubutaka bwo kwaguriramo ibikorwa, ariko bukavuga ko amikoro adahagije ngo ikigo kibashe gutanga umusanzu mu burezi nk’uko kibyifuza

Iki kigo cya Peace and Hope Academy kivuga ko amarembo afunguye kuri buri wese wakenera kugitera inkunga no kuba umufatanyabikorwa kugira ngo kibone uko kigera ku ntego zacyo zo gufasha abanyeshuri benshi bashoboka ndetse no kwita ku barezi n’abandi bakozi barenga 25 bagifasha mu mirimo yabo ya buri munsi, dore ko kigaragaza imbogamizi z’uko mu gihe kitabafashe neza mu kubaha iby’ingenzi bakenera, ibindi bigo biba bishobora kubatwara.

Bimwe mu byo icyo kigo cyifuza kongera ni nk’ibyumba by’amashuri, ibibuga by’imikino, inzu zigishirizwamo ibyerekeanye n’ikoranabuhanga, isomero, n’ibindi.

Bamwe mu banyeshuri barangije amashuri abanza bari baje kureba amanota bagize ubwo yasohokaga, bishimira ko bose batsinze neza, bakaba bagiye gukomereza ahandi mu mashuri yisumbuye
Bamwe mu banyeshuri barangije amashuri abanza bari baje kureba amanota bagize ubwo yasohokaga, bishimira ko bose batsinze neza, bakaba bagiye gukomereza ahandi mu mashuri yisumbuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo numunyamitwe kabuhariwe umujura karundura ark na leta iramuzi kandi ibyo yita byiza ngo bifasha rubanda niwe wenyine nurugorwe bifasha. 🤣🤣🤣 ameze nkababa pastor H.E Paul Kagame yavugaga baza muyindi shusho! Ark arye ari menjye kuko ijisho rya leta rimuriho, gato cyane azamanuka nkimvura ihise… ibyo yarokotse byamugejeje no muri state house arabizi ark bakavugango katurebe ko aringeso cq karande hanyuma narengera azanyuzweho akanyafu… 😆 ibyo yiyitirira bya community center inyungu zabyo zariwe nagatsiko kamabandi nawe arimo biyambika umutaka wubuyobozi nishyaka ryacu RPF inkotanyi. Ngo ni aba technicians mukwiba bibiraho rubanda rugufi rutagera! Hmm yewee urarye uri menjye just nagaseke wipfundikiriye uragatanga ngo kabikwe, uwo uriwe arazwi neza! Nabamwe mubo ushakako bareba ibi baraguseka cyane bakabonawe urwishe yambwa rucyiyirimo…

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka