Impunzi z’Abanyekongo zisaga 600 ni zo zimaze kugera mu Rwanda

Impunzi zisaga 600 zivuye muri Kamanyola zambutse umupaka wa Bugarama, umwe mu yihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Ibyo biraterwa n’intambara imaze iminsi ishyamiranyije umutwe wa M23 n’ingabo za RDC, zifatanyije na Wazalendo ndetse n’igisirikare cy’u Burundi muri Teritwari ya Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iyi ntambara imaze iminsi itatu yubuye, kuri uyu munsi wa gatatu wayo humvikanye urusaku rw’ibisasu biremereye, ndetse binatwika umwe mu minara uri ku musozi wa Kamanyola.

Abatuye mu gice cyegereye umupaka wa Bugarama barimo kumva urusaku rw’ibisasu binini, birimo kugwa ku misozi miremire ya Kamanyola ndetse bakanabona ibishashi by’ibisasu bya rutura.

Nyabihogo Souzana umwe mu mpunzi yagize ati "Duturutse Busama, twaje ariko bamwe basigaye inyuma, Saa kumi n’imwe ni bwo batangiye kurasa cyane, abatware basigaye inyuma ariko turi kumwe n’abana."

Riziki Alphonsine yunzemo ati "Guhunga uyu munsi ni uko ari bwo intambara yakomeye cyane, kugeza ubwo ibibombe byabomoraga inzu. Hari umusaza byishe wari uri kwarura amakara imbere y’inzu. Bo (Abarundi) ntibarwana n’abo barwana gusa ahubwo barabitera mu giturage."

Umuyobozi wAakarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel, avuga ko abarimo kuza bari guhabwa ibikoresho by’ibanze.

Yagize ati "Aba twatangiye kubakira kuva saa moya za mu gitondo, higanjemo abana n’abagore uretse ko harimo n’abagabo. Turacyarimo gukora isesengura, twabahaye iby’ibanze birimo amazi, jus na biswi ku bana, ndetse dufite n’ubutabazi bw’ibanze ku waza kugira ikibazo. dufite imodoka kugira ngo tuze kubafasha kugera mu nkambi”.

Impunzi zaje kuva saa moya kugera saa sita zari 525, ariko haracyari kugenda haza abandi kuko intambara yo igikomeje.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka