Banki ya Kigali na Ambasade ya Suède bagiye gukoresha Miliyoni 10 z’Amadolari mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse

Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko yishimiye ubufatanye bushya yagiranye na Ambasade ya Suède mu Rwanda, aho bemeranyijwe gutanga inguzanyo ya Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 13 na Miliyoni 484 mu mafaranga y’u Rwanda, azatangwa nk’inguzanyo yo gushyigikira no guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda.

Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano y’ubufatanye wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024 ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali.

Ni inguzanyo izahabwa cyane cyane abafite imishinga iteza imbere ubukungu yerekeranye no guhanga imirimo ndetse no kwita ku bidukikije, ariko badafite ingwate uhagije.

Muri ubu bufatanye, Ambasade ya Suwede izishingira inguzanyo ingana na 70% izahabwa abafite imishinga mito n’iciriritse, aho ba nyiri iyo mishinga izuzuza ibisabwa bazajya bahabwa inguzanyo ingana n’Amadolari ya Amerika ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi 350, azishyurwa mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’amezi 60.

Ubwo bufatanye buzakorwa mu gihe cy’imyaka umunani buzafasha bizinesi zitari nke kuzamura urwego rwazo rw’imikorere, zitange umusanzu mu iterambere ry’ubukungu, ndetse zigire n’uruhare mu guhanga imirimo.

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, Umukozi ushinzwe Iterambere ry’imibanire muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yagaragaje ko bishimiye ubu bufatanye, ati “Iyi mikoranire na Ambasade ya Suwede mu Rwanda ni ingirakamaro ku mishinga mito n’iciriritse, kuko ingwate batanze izatubashisha gutanga inguzanyo ku bafite imishinga mito n’iciriritse kandi mu buryo butagoye. Bizatuma dufasha bizinesi nyinshi guhanga udushya, kwagura imikorere, ndetse zirenge n’urwego rwo kuba bizinesi nto ahubwo zizamuke zigere ku rundi rwego.”

“Twebwe nka Banki ya Kigali, twizera ko guha ubushobozi imishinga mito n’iciriritse (SMEs) ari ingenzi mu iterambere ritagira uwo risiga inyuma, kandi iyi ngwate ni intambwe ishimishije mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi

Muri rusange, uzahabwa inguzanyo azajya atangirwa ingwate ingana na 70%. Imishinga izatangirwa iyo ngwate ni iyibanda ku bikorwa by’ubuhinzi, inganda nto (Light manufacturing), abakora ibijyanye n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa (logistics), abakora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi zisubira (renewable energy), abafite ibikorwa byo gutunganya amazi ndetse no gutunganya imyanda ikabyazwa umusaruro,abafite imishinga mito n’iciriritse yohereza ibicuruzwa mu mahanga, abakora mu bukerarugendo no kwakira abantu, abakora mu bwubatsi bw’amazu aciriritse, abakora ibikoresho by’ubwubatsi bitangiza ibidukikije, kimwe n’abafite imishinga y’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Ikigo cy’Igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR) kizakorana bya hafi na Banki ya Kigali muri ubu bufatanye, mu rwego rwo gutanga ubufasha mu bya tekinike, kugenzura uko iyo nguzanyo ikoreshwa no kureba uruhare igira mu iterambere ry’abayihawe.

Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, asanga ubu bufatanye ari ingenzi mu guteza imbere imishinga mito n'iciriritse
Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, asanga ubu bufatanye ari ingenzi mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse

Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, yavuze ko ubu bufatanye bushimangira intego ya Banki ya Kigali yo kurushaho gukorana n’imishinga mito n’iciriritse.

Yagize ati “BK ni umufatanyabikorwa wacu w’igihe kirekire mu kugeza serivisi z’imari kuri bose hagamijwe guhanga udushya no kuzamura ibikorwa bitandukanye by’ubukungu cyane cyane mu bice by’icyaro. Dutewe ishema no gukomeza ubwo bufatanye.”

Umukozi ushinzwe Iterambere ry’imibanire muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin, yagaragaje ko imikoranire yabo na Banki ya Kigali iri mu ntego zabo zo gushyigikira iterambere rirambye kandi ridaheza mu Rwanda.

Umukozi wa Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin na we ashima ubu bufatanye
Umukozi wa Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin na we ashima ubu bufatanye

Yagize ati “Binyuze mu kwishingira abakora ishoramari rito, turaharanira kugira uruhare rwiza mu guhanga akazi, guteza imbere uburinganire no gufasha urubyiruko kuba ba rwiyemezamirimo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nujuri aya ni amahirwe kubafite imishinga muzatumenyeshe igihe bazatangirira kuyatanga

Nsengukuri Elie yanditse ku itariki ya: 23-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka