Mu Rwanda abantu batandatu bamaze kwicwa n’indwara ya Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abantu batandatu ari bo bamaze kwicwa n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, abandi 20 bakaba barimo kuvurwa.

Virusi ya Marburg uko igaragara mu byuma by'ikoranabuhanga
Virusi ya Marburg uko igaragara mu byuma by’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu butumwa yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, yasobanuye ko umubare munini w’abayirwaye n’abo yahitanye wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahakora indembe.

Minisiteri y’Ubuzima, inzego za Leta zindi, n’abafatanyabikorwa, barimo gukorana mu gushakisha abahuye n’abo barwayi, ndetse n’abahuye n’abitabye Imana, kugira ngo na bo basuzumwe.

Iyi virusi yandurira cyane mu gukora ku maraso n’amatembabuzi y’uyirwaye, cyangwa gusangira ibikoresho n’imyambaro byakoreshejwe n’uyirwaye.

Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko uwanduye virusi, bishobora gufata hagati y’iminsi itatu kugera ku byumweru bitatu ataragaragaza ibimenyetso.

Ati "Ni indwara igira ubukana bwinshi, ku buryo uwahuye na yo agira ibyago byo kuba yamuhitana.Icyakora turimo gukora ku buryo abo ducyeka bapimwa kare, abagaragayeho ubu burwayi bagakurikiranwa kugira ngo twirinde ko hagira abaremba, cyangwa ko hagira abongera guhitanwa na yo."

Ibimenyetso biranga iyi ndwara ni umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo, n’ibindi.

MINISANTE ivuga ko uwahuye n’uwarwaye iyi ndwara, bamushakira aho akurikiranirwa hari abaganga, kugira ngo barebe ko atagaragaza ibimenyetso, yanabigaragaza agahabwa ubuvuzi bukwiriye.

MINISANTE isaba abaturage kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg.

Abantu kandi bagirwa inama yo gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka Sanitizer, n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’iki cyorezo, ibizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka