Nyamasheke: Imodoka yari itwaye abanyeshuri ikoze impanuka, babiri bahita bapfa
Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 habereye impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri, ikaba yari ivanye abanyeshuri ku ishuri ribanza rya Saint Matthew ibacyuye.
Ababonye iyo mpanuka iba bavuze ko umunyonzi yamanutse ari imbere y’imodoka yari itwaye abo banyeshuri, umunyonzi ari mu nzira y’iyo modoka. Uwari utwaye imodoka ngo yashatse guca ku ruhande ngo anyure kuri uwo wari utwaye igare, ariko utwaye imodoka ahita agonga igare inyuma.
Imodoka yahise igwa hepfo mu mugezi witwa Cyongoroka uri hafi n’agasantere ka Kamabuye, abana babiri bahita bitaba Imana, abandi bakomeretse cyane bajyanwa ku bitaro bya Bushenge no ku kigo nderabuzima cya Kamonyi aho muri Nyamasheke.
Uwari utwaye igare ndetse n’uwari utwaye imodoka hamwe n’abana bari mu modoka bajyanywe kwa muganga, mu gihe imodoka yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yari ikiri mu mugezi.
RBA yatangaje ko hari umwarimu wavuze ko iyo modoka yari itwaye abana 31, imodoka ikaba yari imaze akanya gato ihagurutse ku ishuri i Kigenge, ahari urugendo rw’iminota nk’icumi kuva ku ishuri kugera ahabereye impanuka.
Icyakora hari abakunze kunenga ubuziranenge bwa bene izi modoka zitwara abanyeshuri aho zimwe bazishinja kuba ziba zishaje, abandi bakazinenga ko zitwara umubare munini w’abana, aho usanga bagenda babyigana.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije ababuriye ababo muriyo mpanuka
Harinitagisi nabonyenimugoroba itwara abanyeshuri bayikuye of miteriyayo bashyiramo iyo mubwoko bwa Dina ubwo iyoyo ntiZateza impa nuka ahaaa reka tubitege amaso.
Harinitagisi nabonyenimugoroba itwara abanyeshuri bayikuye of miteriyayo bashyiramo iyo mubwoko bwa Dina ubwo iyoyo ntiZateza impa nuka ahaaa reka tubitege amaso.