Davido yageze i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, wamenyekanye cyane muri muzika nka Davido, yasesekaye i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2025, aho aje mu gitaramo cyari gitegerejwe na benshi, kibera muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatanu.

Davido i Kigali
Davido i Kigali

Ni igitaramo biteganyijwe ko Davido amurikiramo alubumu ye ya gatanu yise 5ive, iki gitaramo cy’i Kigali kikaba ari kimwe mu bindi amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi amurika iyi alubumu ye.

Muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, dore ko n’amatike yo kucyinjiramo yamaze gushira ku isoko, Davido araba afatanya n’abahanzi nyarwanda barimo Kitoko, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Riderman n’abandi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka