Nyagatare: BioMassters yahaye abaturage amashyiga 125 zitangiza ikirere
Ikigo gikora amashyiga n’ibicanwa bitangiza ikirere hagamijwe kubungabinga ibidukikije, BioMassters, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), cyahaye abaturage b’Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi mu Mudugudu wa Rwabiharamba, amashyiga agezweho 125, hagamijwe kuborohereza kubona ibicanwa, ariko kandi banabungabunga ibidukikije.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2025, aho abaturage bahawe aya mashyiga babyishimiye cyane, kuko aho batuye ngo kubona ibicanwa bibagora.
Umwe mu bahawe aya mashyiga, Umwari Grace, avuga ko biruhukije imyotsi yababangamiraga kubera gucana inkwi.
Ati “Ubusanzwe twacanaga inkwi na zo tubona bitugoye cyane kuko ari ukuzigura. Wazishyira mu ziko nuko imyotsi ikaba myinshi, ikagusanga aho uri hose ntubashe guhumeka neza. Ubu rero turishimye cyane kuko aya mashyiga ari ay’igisirimu, nugushyiramo ibicanwa byabugenewe ugacana, hehe n’imyotsi!”
Nsanzabandi Bosco na we wo mu Mudugudu wa Rwabiharamba wahawe ishyiga, ahamya ko ari inyungu ikomeye kuko hari amafaranga zizabafasha kwizigamira.
Agira ati “Kubona ibicanwa hano iwacu biragoye cyane, byaduhendaga kuko nkoresheje inkwi byantwaraga ibihumbi 25Frw mu kwezi, ukoresha amakara bikamutwara ibihumbi 40Frw. Ibi rero byo birahendutse kuko ku kwezi umuntu azajya akoresha udufuka tw’ibi bicanwa nka tubiri duhwanye n’ibihumbi 14Frw gusa, bityo tukazigama amafaranga. Ikindi gikomeye cyadushimishije ni ugutandukana n’imyotsi”.
Yungamo ati “Turashimira Leta yacu y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikomeza kutureberera tukabona ikidukwiye. Iri shyiga rya BioMassters rigiye kudufasha kugabanya ibicanwa ndetse no kurengera ibidukikije, bityo tubeho neza”.
Rucyaha Sylvain, Umuyobozi ushinzwe iterambere rya bizinesi n’ubucuruzi muri BioMassters, avuga ko aya mashyiga agenda agezwa ku bantu benshi kandi bakayishimira kubera ibyiza byayo bitandukanye.
Ati “Aya mashyiga kubera kutagira imyotsi, afasha kugira isuku aho umuntu atekera, ndetse ntiyangize ikirere. Kugeza ubu dufite abantu bagera ku bihumbi 70 tugeraho bo muri Kigali n’ahandi mu gihugu, kandi turakomeje kwagura ibikorwa kuko aya mashyiga arakunzwe, abantu bakomeje kuyasaba”.
Akomeza avuga ko kugeza uyu munsi bamaze gutanga amashyiga 8,000 hirya no hino mu gihugu, ndetse bakaba barimo gukorana na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), mu guhindurira amashuri uburyo bwo guteka, aho bamaze kugera muri atandatu ariko intego ikaba ari uguhindurira amashuri 10 mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Umuntu ukeneye ishyiga rya BioMassters ashobora kurigurira aho bayacuriruza i Kigali na Rubavu, ariko ngo barimo kwagura aho agurishirizwa, ariko kandi ngo umuntu ashobora no guhamagara ku murongo wa telefone 0788188300, bakamubwira uburyo yaribona ndetse na pellets (wakwita amakara) zo gucana, agafashwa no kumenya uburyo iryo shyiga rikoreshwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye abaturage gufata neza ayo mashyiga kugira ngo azarambe.
Ati “Aya mashyiga ni meza cyane kuko adasaba amakara asanzwe yo gucana, bivuze ngo aradufasha kurengera ibiti byacanwaga, tukanarengera ikirere cyacu kuko nta mwotsi asohora, akanarinda abayakoresha indwara z’ubumekero. Abaturage bacu rero turabasaba kuyafata neza kugira ngo arame, amare igihe kirekire. Ikindi cyiza babegereje n’ibicanwa byayo ngo bajye babigurira hafi kandi ku giciro gito, ni igikorwa cyiza rero twishimiye”.
Akomeza avuga ko ayo mashyiga atazahabwa abatuye Rwabiharamba gusa, ahubwo ko barimo kuganira na BioMassters ku buryo yagera no ku bandi baturage b’Akarere ka Nyagatare.
BioMassters ifitanye ubufatanye na RHA, Akarere ka Nyagatare ndetse n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange, bishimangira uburambe bw’uyu mushinga wo kugeza aya mashyiga ku baturage benshi.
BioMassters yashinzwe mu 2020 ariko itangira gukora neza mu 2023, ikaba izwiho gukora pellets (Made in Rwanda) zo gucana zikorwa mu bisigazwa by’ibimera kandi zihendutse, ndetse ikanakorera amashyiga meza ku mugabane wa Afurika, adasohora umwotsi, akamaro kakaba ko nta kwangiza ikirere, gusigasira amashyamba, kugabanya igihe gikoreshwa mu guteka, bityo imiryango ibihumbi y’Abanyarwanda bakabaho neza.
Uruganda rukora Pellets rwa BioMassters rwa Rubavu, ubu rutunga Toni 10 ku munsi, ariko rukaba rurimo kuvugururwa ku burwo ruzajya rutunganya Toni 15. Ibi bizayifasha kubahiriza amasezerano rufitanye na MINEDUC yo guhindurira ibicanwa ibigo 250, byose ku bufatanye na RHA ndetse na EDCL.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|