Imyaka ngezemo ni iyo kwitura Igihugu kuruta gushaka inyungu zanjye bwite – Mukarubega washinze UTB

Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (University of Tourism, Technology, and Business Studies - UTB), avuga ko yishimira amahirwe u Rwanda rwahaye abagore, akavuga ko we by’umwihariko yiyemeje gutanga umusanzu we abinyujije mu burezi, mu rwego rwo kugira uruhare mu byo Perezida wa Repubulika yemereye Abanyarwanda.

Atanga urugero rw’uko batagarukira ku kwigisha abanyeshuri gusa, ahubwo muri iki gihe babafasha no gushaka akazi mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.

Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB avuga ko inyungu za mbere ashyize imbere ari ugutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu abinyujije mu burezi
Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB avuga ko inyungu za mbere ashyize imbere ari ugutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu abinyujije mu burezi

Ni byo asobanura ati “Mujya mwumva ko twebwe twigisha, ariko abo twigishije tukanabashakira imirimo haba muri Qatar, haba mu bihugu bya Emirates, ubu hamaze kujya abanyeshuri barenga 500 barakora, hari n’abandi bajya kwimenyereza umwuga. Nk’abo barenga 500 barakora bakiteza imbere, hari benshi bamaze kugura amazu hano mu Rwanda, hari abatangiye kubaka amazu, yewe hari n’abandi bavugurura ay’iwabo, n’abandi batangiye bizinesi. Ibyo byose tuba duharanira kugira ngo wa munyarwanda abashe kuva mu bukene kandi na we abigizemo uruhare.”

Mu rwego rwo kurushaho kwigira kandi, iyi kaminuza iherutse kuzuza inyubako zayo bwite mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Irebero, ikaba yaratangiye kuzikoreramo ku itariki ya 09 Nzeri 2024, yimuka aho yari imaze imyaka 16 ikorera hazwi nka Sonatubes. Ngo ni mu rwego rwo kwigishiriza ahantu heza kandi hujuje ibisabwa kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.

Ubuyobozi bw’iyo kaminuza buvuga ko bugira na porogaramu yo gufasha abarangije mu zindi kaminuza, aho baza bagahabwa amasomo y’igihe gito cy’amezi atandatu kugira ngo na bo babone amahirwe ku isoko ry’umurimo.

Abajya gukora mu mahanga boherejwe n’iyo kaminuza kandi ngo usibye kuba bagaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo, ngo bagaragaza n’isura nziza y’u Rwanda kuko usanga muri ibyo bihugu u Rwanda batari baruzi, ariko aho bakorana n’abandi baturutse mu bindi bihugu birenga 50, ndetse n’abakoresha babo bakarushaho kumenya ko Abanyarwanda bashoboye. Ngo batangiye ari bake, ariko babonye imikorere yabo n’imyitwarire yabo itandukanye n’iy’abandi banyamahanga, bituma bagenda basaba iyo kaminuza ko yaboherereza n’abandi benshi, ibyo bikaba ngo ari inyungu kuri abo bantu, kandi bikaganisha no ku iterambere ry’Igihugu.

Abajijwe ku bijyanye n’inyungu yaba akura mu burezi, Mukarubega avuga ko ubu urebye nta nyungu zihambaye ze bwite akuramo, ahubwo ngo ubu icyo ashyize imbere ni ukwitura Igihugu. Avuga ko yamaze imyaka isaga 40 ari umushoramari mu Rwanda, ari na byo byamuhaye igitekerezo cyo kumva ko noneho yashora imari mu burezi.

Ati “Iyo utekereje gushora imari mu burezi, cyane cyane mu mashuri ya tekinike, ntabwo uba ugiye gukorera amafaranga, ahubwo hari aho uba ugeze uvuga uti nanjye inyungu y’igihugu nayibonyeho, ibyo Igihugu cyampaye nkaba ngeze ahangaha, nanjye hari umusanzu wanjye natanga mu iterambere ry’Igihugu cyanjye. Rero uzakubwira ngo nshinze ishuri ryigenga kugira ngo nkorere amafaranga bimere nk’iduka, bizaba atari byo. Jyewe ubu nkorera umushahara, kandi igihe nacuruzaga nibwo nungukaga cyane.”

“Ariko ndebye aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’abo bafatanyije, aho bakuye Igihugu n’aho bakigejeje n’aho bakiganisha, nanjye ubwanjye ndi umugore, tutarigeze tugira agaciro muri iki gihugu uretse Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabiduhaye, nkaba nanjye ngeze kuri iki gikorwa, natekereje icyo nakorera Igihugu kugira ngo umusanzu wanjye ugire abo ufasha binyuze mu burezi.”

Yongeyeho ati “Ntihazagire ukubeshya ngo ufunguye kaminuza nk’iyi ya tekinike ngo ugiye kunguka. Inyungu buriya si amafaranga gusa, ahubwo inyungu uyigira mu buryo bwinshi. Niba narohereje abana barenga 500 mu mahanga nkagenda nk’umugore w’Umunyarwandakazi ngasinyana amasezerano n’abantu bo muri Qatar, muri Emirates, ubu nkaba mvuye muri Jordan, ndetse nkaba nteganya no gukorana n’abo mu bindi bihugu, ubwo ni ubufatanye tugirana na Leta kugira ngo turebe ko wa mwana w’Umunyarwanda yava mu bukene. Icyo rero mbona ari inyungu irenze ya mafaranga abantu bibaza. Inyungu irahari kuko ugirira benshi akamaro, kandi iyo ni inyungu utaha agaciro mu mafaranga. Yego ndakora nkabona umushahara, ariko inyungu ya mbere ni ukugira uruhare mu byo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba yaremereye Abanyarwanda.”

Mukarubega Zulfat akangurira abandi bagore kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu Rwanda. Ati “Nibatinyuke kuko byose birashoboka. Iyo ufite Igihugu cyiza, ntacyo utageraho.”

Bishimiye kwimukira ahantu ho kwigira hisanzuye kandi hatuje

John Ntahemuka, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB, asobanura umwihariko w’iyo kaminuza, yagize ati “Iyo urebye mu masomo dutanga, usanga twibanda kuri porogaramu zifite uruhare runini mu kuzamura amajyambere y’Igihugu. Rero ntabwo dukurikira amafaranga gusa ahubwo n’iyo ugereranyije n’izindi kaminuza usanga duca amafaranga macye ariko noneho tugatanga bwa bumenyi bwifuzwa kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho. Iyo urebye mu bijyanye n’imiyoborere y’amahoteli n’ubukerarugendo usanga umubare munini ugera kuri 85% ari abanyeshuri banyuze hano muri UTB. Hano twigisha n’abanyamahanga, ubu hari abaturuka mu bihugu byo muri Afurika 47.”

Abajijwe niba nta mbogamizi bazaterwa no kuba bimutse aho bari bamaze imyaka 16 bakorera hazwi nka Sonatubes bakajya ahasa n’aho ari kure y’aho bakoreraga, yagize ati “Twarabitekereje mbere y’igihe kuko kwimuka ntibyadutunguye, twabonye inyubako yuzuye, dutegura uko abanyeshuri bazagera hano tuzirikana ko hariya wenda bamwe bari batuye hafi yaho. Ibyo byatumye tuvugana na kompanyi zikora ibijyanye no gutwara abantu ku buryo zaza hano mu kigo gufata abanyeshuri igihe barimo gutaha, ariko nanone mu masaha bazira ku ishuri, izo kompanyi hari ahantu hatandukanye zishyira imodoka za bisi ku buryo zifasha ba banyeshuri kugera hano, kandi bigakorwa bitabahenze. Urugero nk’umunyeshuri wavaga Kimironko aza Sonatubes, kugeza ubungubu amafaranga yishyuraga ni yo acyishyura.”

Kaminuza ya UTB ubu yatangiye gukorera mu nyubako zayo ku Irebero mu Mujyi wa Kigali
Kaminuza ya UTB ubu yatangiye gukorera mu nyubako zayo ku Irebero mu Mujyi wa Kigali

Yongeyeho ati “Twatekereje ku bintu byinshi harimo n’umutekano wabo, kuko ubusanzwe hari hasanzwe ibyerekezo bine by’imodoka. Habaga imodoka ziva Kimironko, Remera, Nyabugogo, hakaba n’iziva mu Mujyi zose ziza hano ku Irebero. Rero akarusho twashyizeho ni uko izo kompanyi twazisabye ko imodoka ziza hano mu kigo kuhafata abanyeshuri.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB buvuga ko undi mwihariko bufite mu myigishirize ari porogaramu bigisha utasanga mu zindi kaminuza zigenga. Urugero ni porogaramu y’imiyoborere mu gutwara abantu n’ibintu (Transport and Logistics Management), bakagira n’ishami rya Hotel and Restaurant Management bihariye bonyine mu gihugu, bakishimira ko abahize bafasha cyane mu miyoborere y’amahoteli na za resitora.

Kwimukira ku Irebero abanyeshuri babyakiriye bate?

Dushimimana Jean Paul wiga muri UTB avuga ko kuba baraje kwigira ku Irebero bavuye aho bari basanzwe bigira kuri Sonatubes ari ibintu byiza.

Ati “Hari itandukaniro rinini cyane. Hano dufite ibyumba byiza binini, ikirere cyaho ni cyiza, haratuje kandi hari n’akayaga keza kubera ibidukikije bihari. Hariya Sonatubes hari ku muhanda, habaga n’urusaku rwinshi rw’imodoka. Iyo rero wigira ahantu hagutse kandi hatuje ubasha kumva neza ibyo wiga.”

Mugenzi we witwa Mucyo Furaha wiga muri UTB mu masomo ya nimugoroba, na we avuga ko aho bigiraga mbere n’aho bimukiye harimo itandukaniro rinini.

Aho yimukiye abanyeshuri bavuga ko hatuje kandi hagutse
Aho yimukiye abanyeshuri bavuga ko hatuje kandi hagutse

Ati “Aho twigiraga wabonaga ko hasa n’agace kagenewe ibikorwa by’ubucuruzi, ntabwo twabonaga ahantu hari iby’ingenzi abanyeshuri bakenera mu kwiga neza, kubera urusaku n’ibindi byaturangazaga, ariko hano hari ‘environment’ nziza, hitegeye ibice bitandukanye by’umujyi hari umwuka mwiza, kandi abanyeshuri bafite ibyumba byinshi byo kwigiramo. Hariya urebye kaminuza yari ntoya, ariko hano hazafasha abanyeshuri kwiga bisanzuye, ushaka gusubiramo amasomo, abone aho abikorera hatuje, bityo n’ibyo biga babyumve neza. Twishimira kandi ko ubuyobozi bwashyizeho n’uburyo bw’imodoka zifasha mu gutwara abanyeshuri baba abiga ku manywa na nijoro ku buryo babasha kugera mu bice batuyemo nta mbogamizi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka