Brazil: Indege yari itwaye abagenzi 62 ikoze impanuka
Indege ya kompanyi yitwa VoePass yo muri Brazil yari itwaye abantu 62 yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kanama 2024 ubwo yari igeze muri Leta ya Sao Paulo muri icyo gihugu.
Iyo ndege yari irimo abagenzi 58 n’abakozi bayo bane, bikaba bitahise bimenyekana umubare w’abapfuye n’abakomeretse. Gusa ikigaragara ni uko ikimara kugwa yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyabaga rwa X, yavuze ko bababajwe n’iyi mpanuka ikomeye ishobora kuba yatwaye ubuzima bw’abari mu ndege bose. Yavuze ko impamvu y’iyo mpanuka itahise imenyekana, asaba buri muntu gufata umunota wo kunamira ababuriyemo ubuzima.
Iyo ndege yavaga muri Leta ya Parana yerekeza mu yindi Leta ya São Paulo muri Brazil, ikaba yakoze impanuka nyuma y’uko yari imaze kubura mu ikoranabuhanga ryayigenzuraga.
Abayibonye bavuga ko yabanje guta umurongo yagenderagaho mu kirere, igwa mu gace gatuwe, igonga inyubako z’abaturage, ihita igurumana.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gatabazi ibyo uvuga ni ukuri rwose.
Buri wese akwiye kwita kw’iherezo rye, iby’isi bigakoreshwa nk’ibikoresho bidufasha gutunganya inshingano duhabwa n’Imana, aho kugira ngo bikoreshwe mu kugomera Imana.
Gusa@Gatabazi, mu myandikire ujye uzirikana ko izina Imana. Ritangizwa inyuguti nkuru byaba mu kinyarwanda cyangwa mu zindi ndimi.
Iyo wanditse ritangijwe inyuguti nto, uba uvuze ikigirwamana.
Ni ukujya ubizirikana, kandi ntakuvuga ngo Imana izi ukuri ko mu Mutima, mu bantu message ishobora gutakaza agaciro yari ifite.
Reports ziremeza ko bose bapfuye.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.