Uwari umukunzi wa Rebecca Cheptegei wamutwitse na we yapfuye

Ibitaro bikuru byo mu mujyi wa Eldoret mu Burengerazuba bwa Kenya byemeje ko Dickson Ndiema, wahoze ari umukunzi wa Rebecca Cheptegei, yapfuye mu ijoro ryo ku wa Mbere.

Dickson Ndiema na we yari yagize ubushye nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 01 Nzeri 2024 ateze igico Rebecca Cheptegei akamusukaho lisansi akamutwika.

Urupfu rwa Rebecca Cheptegei rwababaje benshi
Urupfu rwa Rebecca Cheptegei rwababaje benshi

Rebecca Cheptegei wari wagize ubushye ku gipimo cya 80% by’umubiri we, yapfuye ku wa Kane w’icyumweru gishize muri ibi bitaro na Ndiema yari arwariyemo.

Dickson Ndiema yari arwariye mu gice cy’indembe aho na we yari yagize ubushye bwa 30% nk’uko abaganga bari babitangaje.

Igipolisi kivuga ko Dickson Ndiema na Cheptegei bari bafitanye ubushyamirane bumaze iminsi bushingiye ku butaka Cheptegei yari yaraguze muri Kenya.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha BBC Gahuza ivuga ko Rebecca Cheptegei w’imyaka 33, yapfuye nyuma y’uko mu minsi yashize yahagarariye Uganda mu mikino Olempike y’i Paris, aho yabaye uwa 44 mu gusiganwa intera y’ibirometero 42 izwi nka marathon.

Rebecca yari asanzwe abana n’abana be babiri mu Burengerazuba bwa Kenya aho yitorezaga.

Uyu mukinnyi yavukiye ku ruhande rwa Kenya hafi y’umupaka wa Kenya na Uganda, ariko yahisemo guhagararira Uganda ubwo inzozi ze mu gusiganwa ku maguru yabonaga atazigeraho muri Kenya.

Atangiye kwinjira mu marushanwa, mu 2008 yinjiye no mu gisirikare cya Uganda aho yageze ku ipeti rya serija.

Inkuru y’urupfu rwe n’uburyo yishwe yatunguye kandi ibababaza benshi, barimo abakinnyi bo gusiganwa ku maguru, ndetse na Uganda by’umwihariko.

Biteganyijwe ko Rebecca Cheptegei azashyingurwa ku wa Gatandatu i Bukwo mu Burasirazuba bwa Uganda, mu muhango uzabamo icyubahiro cya gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru ibabaje cyane.Ariko se kuki abantu babana bagamije kwiryamanira gusa,bisigaye byitwa ko "bali mu rukundo"?? Ni icyaha gikomeye kibabaza imana yaturemye.Iyo uvuze ko bali mu rukundo,biba byerekana ko utemera icyo cyaha nawe.Bityo nawe ukazabura ubuzima bw’ìteka imana izaha abirinda gukora ibyo itubuza.

majuli yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka