Impuzi z’Abanyekongo zikomeje kwambuka umupaka wa Kamanyola
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, impunzi nyinshi z’Abanyekongo zazindutse zambuka umupaka wa Kamanyola zinjira mu Rwanda, aho zihunga imirwano ikaze irimo kubera mu gihugu cyabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ihanganishije ingabo za AFC/M23 n’iza Congo, FARDC ndetse n’izo bafatanyije.
Muri iki gitondo, umunyamakuru wa Kigali Today uri i Bugarama mu Karere ka Rusizi hafi y’aho iyo mirwano ibera, yavuze ko harimo guturikira ibisasu binini ari byo byakuye umutima abaturage, nuko bakiza amagara bahungira mu Rwanda.
Amakuru kandi avuga ko hari umunara w’itumanaho bivugwa ko ari uwa sosiyete ya Vodacom aho muri Kamanyola watwitswe, ndetse n’amashusho akomeje gucicika ku mbuga nkoranyambaga akaba awugaragaza ugurumana.
AFC/M23 na yo iriko ngo ikomeje kwirwanaho, ahoirimo kurasa muri Gurupoma ya Itara-Luvungi muri Teritwari ya Uvira, igenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Ku wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2025, inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Rusizi zari zatangaje ko hinjiye impunzi 199.
Iyi mirwano ikaze irimo kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Kamanyola, yatangiye ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2025, hakaba hari amakuru avuga ko bimwe mu bisasu bituruka ku ruhande rw’u Burundi, ibindi bigaturuka mu bice FARDC irimo, byose bikaraswa mu bice byafashwe na AFC/M23.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|