Gasabo: Bagaragaje udushya twihariye mu kwamamaza Kagame (Amafoto & Video)

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, byakomereje mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024.

Abaturage baturutse hirya no hino mu Mirenge igize ako Karere, kimwe n’ibindi bice bituranye na ko, bari babukereye, bakaba bazindukiye ari benshi kuri site ya Bumbogo ku musozi ahirengeye ku buryo uhari aba areba ibice bitandukanye by’u Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali.

Abaganiriye na Kigali Today, icyo bahurizaho ni uko bishimira ibyiza byinshi bagejejweho na Paul Kagame, ku isonga hakaba umutekano utuma bakora bakiteza imbere. Bifuza ko yakomeza kuyobora u Rwanda kugira ngo iterambere rirusheho kwiyongera.

Akarere ka Gasabo ni kamwe mu Turere tw’Umujyi wa Kigali kabonekamo ibikorwa binini by’iterambere nka Stade Amahoro, Kigali Convention Centre, BK Arena, Amahoteli na za Kaminuza nka African Leadership University, Carnegie Mellon University, Kepler College, n’ibindi byinshi.

Ni Akarere kandi kabarizwamo inyubako zitandukanye nk’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ingabo n’izindi Minisiteri zitandukanye.

Aba baserukanye iyi shusho (tableau) yakozwe n'uwitwa Dusabimana Celestin, wiga muri Nyundo School of Arts. Atuye mu Mudugudu wa Ruhinga, Akagari ka Ngara, mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo
Aba baserukanye iyi shusho (tableau) yakozwe n’uwitwa Dusabimana Celestin, wiga muri Nyundo School of Arts. Atuye mu Mudugudu wa Ruhinga, Akagari ka Ngara, mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo
Yitwa Misigaro Ndayiragije. Yavuye i Kagugu n'amaguru ku munsi wabanjirije uwo kwamamazaho, asubiyeyo n'amaguru nyuma yo kwamamaza
Yitwa Misigaro Ndayiragije. Yavuye i Kagugu n’amaguru ku munsi wabanjirije uwo kwamamazaho, asubiyeyo n’amaguru nyuma yo kwamamaza

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera & Salomo George

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka