Byitabiriwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino mu Gihugu, aho bagaragaza urukundo bafitiye umukandida Paul Kagame, bitewe cyane cyane n’aho agejeje u Rwanda mu iterambere.
Bamwe mu bitabira ibi bikorwa baba baserutse mu buryo butandukanye, ibigaragara nk’udushya.

Umwe mu bitabiriye kwamamaza Kagame i Gahanga ni uwitwa Icyimpaye Rosette. Yabwiye Kigali Today ko yaje i Gahanga muri Kicukiro aturutse i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru y’abageni, afite ifoto mu ntoki ya Paul Kagame, akavuga ko ari umukwe.
Icyimpaye yagaragaje urukundo akunda Paul Kagame ndetse na FPR Inkotanyi, agira ati “Naje gushyigikira Kagame Paul. Nambariye FPR Inkotanyi, nasezeraniye FPR kuzatandukanywa n’urupfu cyangwa Yesu agarutse.”

“Naje gushyigikira #Kagame Paul. Nambariye FPR Inkotanyi, nasezeraniye #FPR kuzatandukanywa n’urupfu cyangwa Yesu agarutse.” - Icyimpaye Rosette aje i Gahanga muri Kicukiro aturutse i Rubavu. pic.twitter.com/yXrU6qTHUX
— Kigali Today (@kigalitoday) July 13, 2024

Icyimpaye atuye mu Murenge wa Gisenyi, akaba ari umubyeyi ufite umugabo n’abana batatu. Avuga ko yaje i Kigali tariki 11 Nyakanga 2024, akaba yirirwaga azenguruka muri Gasabo na Kicukiro yamamaza FPR Inkotanyi na Kagame Paul. Arateganya no gutorera i Kigali, akazasubira i Rubavu amaze kwishimira intsinzi y’umukandida wa FPR Inkotanyi.
Mu byo yishimira ngo ni uko Kagame Paul yahagaritse Jenoside, aha abagore ijambo, by’umwihariko i Rubavu akaba yarabahaye umutekano usesuye ndetse n’ibikorwa by’iterambere.

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika birasozwa kuri uyu wa Gatandatu, bikaba byaratangiye tariki 22 Kamena 2024.
Kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi byatangiriye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bikomereza mu Turere twa Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi, Gakenke, Gasabo, na Kicukiro i Gahanga aho byasorejwe.
Kwamamaza umukandida Paul Kagame i Gahanga mu Karere ka Kicukiro byitabiriwe n’abantu benshi cyane bashobora kuba baruta abitabiriye ibikorwa nk’ibi ahandi hirya no hino mu Gihugu.
Hari abavuga ko bahageze ku mugoroba ubanziriza umunsi w’igikorwa nyirizina, bamwe ndetse bakarara bagenda ijoro, intego ari ukuza gusabana n’umukandida Paul Kagame, no kumwereka ko bamushyigikiye mu matora ari imbere.
Aya ni amwe mu mafoto agaragaza imyiteguro ndetse n’ubwitabire:





































































































Kureba andi mafoto, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Richard Kwizera & Salomo George
Ohereza igitekerezo
|