Akanyamuneza ni kose: I Karongi bishimiye kwakira Paul Kagame (Amafoto & Videwo)

Abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’ab’indi mitwe ya Politiki ishyigikiye umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024, bateraniye i Rubengera mu Karere ka Karongi kuri Sitade Mbonwa, bakaba baje mu bikorwa byo kwamamaza no gushyigikira uwo mukandida.

Ni ibikorwa byitabiriwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi baturutse mu Turere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero, i Kigali, no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu.

Abitabiriye ibi bikorwa bishimira iterambere bagezeho ku buyobozi bwa Kagame birimo umuhanda wa Kaburimbo uzwi nka Kivu Belt uzenguruka ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu woroheje ingendo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Bashima kandi umushinga ukorerwa mu Kivu utunganya Gaz Methane igakorwamo ingufu z’amashanyarazi, bashima muri rusange ko bafite umutekano utuma bakora n’ibindi bikorwa bakiteza imbere.

Perezida Kagame yabemereye kandi ko umuhanda uva i Karongi - Muhanga ugakomeza i Kigali udatunganyije neza, ugiye kwihutishwa ugakorwa, bityo ukorohereza abaturage mu ngendo bakora.

Reba mu mafoto uko byifashe i Karongi ahakiriwe Umukandida Paul Kagame:

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Videwo: Richard Kwizera & Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka