Kicukiro: Bakoze ubukangurambaga ku matora binyuze mu mikino
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, bateguye ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha amatora ari imbere mu Rwanda y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite. Ubwo bukangurambaga babujyanishije n’amarushanwa atandukanye, bukaba bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza ni ishingiro ry’iterambere rirambye.”

Imikino itandukanye ndetse n’ibiganiro byaranze ubwo bukangurambaga, byose byari bigamije gushishikariza abaturage kugira ubumenyi ku gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite u Rwanda rurimo kwitegura azaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2024.
Muri ubwo bukangurambaga bwatangiye kuva tariki 01 Kamena 2024, hagiye hategurwamo amarushanwa atandukanye harimo imikino y’umupira w’amaguru, haba n’amarushanwa y’imivugo n’imbyino.
Mu gihe ubwo bukangurambaga bwakomezaga ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, mu gitondo habaye amarushanwa y’imikino ya nyuma. Habanje umukino w’abagore wahuje Akagari ka Ngoma n’Akagari ka Kagina, Ngoma itsinda ibitego bibiri kuri kimwe cya Kagina.
Hakurikiyeho umukino wahuje abagabo b’ikipe ya Kompanyi ya Safari Center Ltd ifite uruganda ruzwi nka SUPA rukora ibikoresho by’isuku bizwi nka SUPA, ikipe y’urwo ruganda na yo itsinda ibitego bibiri kuri kimwe cy’ikipe y’Abakarani.

Ayo makipe yatsinze yagenewe ibikombe n’ibahasha, ayatsinzwe ahabwa ibahasha mu rwego rwo kubashimira ko bageze ku mukino wa nyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, avuga ko mu bindi bikorwa byaranze ubwo bukangurambaga, harimo kumenyekanisha igikorwa cy’amatora, aho baganiriye n’abikorera bo mu Murenge cyane cyane muri santere nini z’ubucuruzi ahakorera abantu benshi, mu nganda.
Baganirije n’urubyiruko rutwara amagare, baganiriza abatwara imizigo bazwi ku izina ry’abakarani, baganiriza abakora mu bwubatsi, abakora Blocs de ciment, abakora intebe n’abazicuruza, n’abandi batandukanye.

Mukandahiro Hydayat uyobora Umurenge wa Kicukiro yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye, babashyigikiye muri ubwo bukangurambaga, by’umwihariko Perezida Paul Kagame kubera uruhare rwe mu gushyigikira siporo by’umwihariko y’abagore.
Yashimiye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kicukiro n’izindi nzego zitandukanye zaba Inama Njyanama y’Umurenge, inzego z’umutekano, ashima na Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiye ibagezaho inyigisho ku matora zifashishijwe mu gutanga ibiganiro hirya no hino muri uwo Murenge.
Amarushanwa kandi yasize Umurenge wa Kicukiro utangije amakipe y’abagabo n’abagore azajya yifashishwa mu marushanwa atandukanye harimo Umurenge Kagame Cup.
Basobanuriwe byinshi ku matora ari imbere
Clement Kajyibwami ushinzwe Ibikorwa by’Uburere Mboneragihugu mu Murenge wa Kicukiro, akaba Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatanze ikiganiro ku bijyanye n’uko amatora azakorwa, abasobanurira uko igikorwa cy’amatora nyirizina kizakorwa, ababwira uko ibikorwa byose bazakora bizakurikirana kuri uwo munsi, abibutsa n’ibyo bagomba kwitondera kugira ngo ijwi ryabo ritazaba impfabusa.

Yabibukije uko bireba niba bari kuri lisiti y’itora kimwe n’abatarikosoza, cyangwa abakeneye kwiyimura, aho byose bashbora kubyikorera bifashishije ikoranabuhanga rya telefone, aho bakanda *169# bagakurikiza inzira n’amabwiriza iryo koranabuhanga ribaha.
Ibyo ngo ni ngombwa ko babisuzuma ubu kugira ngo ku itariki 15 Nyakanga 2024 hatazagira ujya gutora agasanga atari ku rutonde rw’abatora.
Kajyibwami yabibukije ko ku munsi w’itora bazitwaza indangamuntu kugira ngo abakorerabushake barebe niba bari kuri lisiti y’itora.
Yabakanguriye kuzitabira kare bagatora, bakisubirira mu mirimo bakaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi kugira ngo bakurikire ibyavuye mu matora.
Amatora mu Murenge wa Kicukiro azabera ku biro by’itora (sites) enye ari zo:
●Ku kigo cy’amashuri cya Kingdoom Education Center,
●Kuri EP Ngoma ku mashuri ari haruguru y’ibiro by’Umurenge,
●Kuri Site ya YAFAYA ku muhanda uzamuka kuri Bralirwa,
●Kuri Site ya APADE mu kigo cy’amashuri.

Abaturage basabwe kuzatora neza mu rwego rwo kwirinda ko ijwi ryabo ryaba impfabusa, nk’uko Kajyibwami yakomeje abisobanura. Yababwiye ko ijwi riba impfabusa, nk’igihe umuti (wino) bakoreshejemo igikumwe mu gutora ku mwanya umwe wajya ku wundi mwanya bigasa nk’aho utora yatoye ku myanya ibiri.
No mu kuzinga urupapuro ngo ni ngombwa kuruzinga ruhagaze mu rwego rwo kwirinda ko ya wino yajya mu wundi mwanya uwatoye atifuzaga ko ijyamo.
Utora azabanza guhabwa urupapuro rw’itora rya Perezida wa Repubulika ruzaba ari umweru imbere n’inyuma, namara gutora no kurushyira mu isanduku yabugenewe, ahabwe urundi ruzatorerwaho Abadepite ruzaba rusa na khaki, na rwo arutorereho, nyuma arushyire ahateganyijwe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro buvuga ko ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ibikorwa by’amatora, akamaro kabyo no kubashishikariza kubigiramo uruhare, buzakomeza kugeza ku musozo w’amatora.

Ngo bazakomeza no guhugura abaturage mu byiciro bitandukanye kugira ngo ubwo bumenyi bugere kuri buri muturage, ku buryo umunsi w’amatora uzagera buri wese azi inshingano ze.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro bwanahembye umukozi wabaye indashyikirwa mu mwaka w’imihigo wa 2023/2024, watowe na bagenzi be bakorana mu Murenge, akaba ari uwitwa Ngendahayo Jean Paul ushinzwe ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Murenge wa Kicukiro.








































Ohereza igitekerezo
|