Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko amatora yagenze neza
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko yagenzuye imyiteguro y’amatora, ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora nyirizina ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024, yemeza ko muri rusange amatora yagenze neza.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu isanga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaratangaje ku gihe ingengabihe y’amatora, gutanga kandidatire, kuzemeza no kuzitangaza nk’uko amategeko abiteganya, bikaba byarakozwe neza mu mucyo kandi abo kandidatire zabo zitemejwe bakaba barabimenyeshejwe.
Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu rivuga ko iyo Komisiyo yagenzuye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku mwanya w’Abadepite mu Turere twose tw’Igihugu, byabaye kuva ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 13 Nyakanga 2024, hagamijwe kugenzura uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko yakurikiranye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bose ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ku mwanya w’Abadepite bahagarariye Imitwe ya Politiki, uw’umudepite wigenga, Abadepite b’abagore, Umudepite uhagarariye abantu bafite ubumuga n’Abadepite bahagarariye urubyiruko; isanga byarakozwe mu mucyo no mu bwisanzure kandi hari umutekano usesuye.
Itangazo ry’iyo Komisiyo riragira riti “Nta mukandida wabangamiwe mu kwiyamamaza kwe; abakandida bahawe umwanya ungana mu itangazamakuru rya Leta, bemerewe kumanika ibirango byabo ahabugenewe kandi biyamamarije mu ruhame hirya no hino mu Gihugu. Inzego z’umutekano zujuje inshingano zazo neza mu buryo bwa kinyamwuga.”
Itangazo rirakomeza riti “Komisiyo yasanze uburenganzira bw’abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza bwaritaweho, by’umwihariko aho imbaga y’abantu benshi yabaga yitabiriye kwiyamamaza mu ruhame umukandida, hari hateganyijwe ibikorwa by’ubutabazi, hari ibigega by’amazi meza yo kunywa, ndetse hari na site zimwe zari zifite abasemuzi b’ururimi rw’amarenga ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”
Ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko yakurikiranye ibikorwa by’imyiteguro y’amatora, isanga muri rusange byarakozwe hubahirijwe amategeko n’amabwiriza agenga amatora; ibikoresho by’amatora byagejejwe ku biro by’itora ku gihe, kandi byari bicungiwe umutekano, ubwihugiko bwari buhagije kandi buteguye ku buryo bufasha abatora gutora mu ibanga. Ku biro by’itora hari isuku kandi hari ibirango byerekana ahazabera amatora.
Naho ku byerekeranye n’amatora nyirizina, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko yakurikiranye ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye ku wa 15-16 Nyakanga 2024 mu Turere twose tw’Igihugu, isanga yaragenze neza kandi abaturage barayitabiriye ari benshi. Komisiyo yasanze uburenganzira bw’abatora bwarubahirijwe kuko abujuje ibisabwa bemerewe gutora. Abageze mu zabukuru, abantu bafite ubumuga, ababyeyi batwite, abafite impinja n’abanyantege nke boroherejwe gutora mbere y’abandi. Iyi Komisiyo ishima kandi ko ku Bitaro by’Uturere hashyizwe ibiro by’itora byorohereza abarwayi, abarwaza n’abakozi b’ibitaro gutora.
By’umwihariko, abafite ubumuga bwo kutabona boroherejwe gutora kuko bari bafite impapuro zabugenewe bashobora kwisomera zanditse mu buryo bwa ‘’braille’’.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ishima ko abatarabashije kwiyimura ku gihe bemerewe gutorera kuri site z’itora zibegereye nyuma yo kugenzura ko banditse ku ilisiti y’itora, bagashyirwa ku mugereka; bityo uburenganzira bwo gutora bukubahirizwa kuri buri wese.
Icyakora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu isanga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikwiye gukomeza kunoza uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’itora, no gushishikariza abantu kwiyimura hakiri kare, kuko hari site z’itora zagaragayeho abantu batari kuri lisiti y’itora kandi bavuga ko biyandikishije cyangwa biyimuye.
Uburenganzira bw’indorerezi, abahagarariye abakandida n’abanyamakuru na bwo ngo bwarubahirijwe, kuko bemerewe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu bwisanzure. Ibarura n’itangaza ry’amajwi na byo ngo byakozwe mu mucyo no mu mutekano.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu isanga Abanyarwanda barasobanukiwe ibijyanye n’amatora, bubahiriza uburenganzira n’inshingano byabo byo kugira uruhare mu miyoborere y’Igihugu kandi bitorera abayobozi bazabahagararira mu nzego nkuru z’Igihugu.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu isanga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024 yaragenze neza muri rusange, yarakozwe mu buryo buteguye neza kandi akaba yarakozwe mu mucyo no mu bwisanzure, n’umutekano usesuye, bikaba ari ibyo gushimira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Ohereza igitekerezo
|