Pasiteri Kayumba wageneye impano Kagame avuga iki ku kuba Umukristo yagaragara muri Politiki?

Pasiteri Kayumba Fraterne umenyerewe mu bikorwa by’ivugabutumwa no mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka ‘Gospel’ yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame.

Reverend Kayumba Fraterne
Reverend Kayumba Fraterne

Iyo ndirimbo Reverend Kayumba Fraterne yayifatanyije n’umuhanzi Jack B bayita ‘Tora Paul Kagame’ ikaba igaruka ku bigwi bya Perezida Paul Kagame, banashishikariza Abanyarwanda kuzamutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Impamvu yayikoranye na Jack B ngo ni uko basanzwe ari inshuti kuva kera, nk’uko Rev. Kayumba yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Tumaze imyaka myinshi tuziranye, kuva kera tukiri bato. Namugejejeho igitekerezo cy’uko twakorana indirimbo yamamaza Perezida, na we ntiyazuyaza ahita ambwira ngo ahubwo gira vuba.”

Ngo si ubwa mbere bari bakoranye kuko hari indi ndirimbo yitwa ‘Turwanye ibiyobyabwenge’ yafatanyije na P FLA na Jack B igamije kurwanya ibiyobyabwenge yabonaga byugarije cyane cyane urubyiruko.

Abajijwe impamvu aririmbana n’abahanzi basanzwe baririmba indirimbo bamwe bita iz’Isi, ndetse n’icyo atekereza ku kuba Umukristo yagaragara muri Politiki, Pasiteri Kayumba yasobanuye ko kuba byombi byahuzwa nta kibazo kirimo kuko iyobokamana na ryo riba rigamije imiyoborere myiza y’abaturage.

Pasiteri Kayumba yageneye impano Perezida Kagame abinyujije mu gihangano
Pasiteri Kayumba yageneye impano Perezida Kagame abinyujije mu gihangano

Ati “Niba Bibiliya ivuga ko ubuyobozi buva ku Mana, n’ubundi abo bayobozi b’Abanyepolitiki, usanga babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye. Iyo atari Umugatolika ni Umudive, niba atari Umudive ni Umwislamu. Urebye na ba Mose na ba Yosuwa, bayoboraga ubwoko bw’Imana, barwanaga intambara kandi bagatsinda, Imana ibibafashijemo.”

“Rero usanga abantu basa n’abafite imyumvire itandukanye. Niba tuvuga ko ubuyobozi buva ku Mana, twakagombye kubushyigikira kugira ngo Imana ikomeze ibukoreshe ibikomeye. Kuko ubuyobozi Imana ibushyiraho kugira ngo buyobore abaturage. Rero ntabwo uyobora abantu bamwe gusa, ahubwo n’abanyepolitiki baba barimo kandi baba ari intama zawe.”

Naho ku bijyanye no gukora indirimbo ivuga ibigwi by’umukandida Paul Kagame, ndetse ishishikariza abantu kumutora, na byo ngo kuri we nta kibazo kirimo kuko ibikorwa bye bigaragaza ko ubuyobozi bwe n’Imana ibushyigikiye.

Ati “Niba Imana yaraduhaye umugisha ikazana Perezida Kagame akatuyoborana ubwenge n’ubushishozi kuko n’amahanga yose arabibona ko Imana yamushyizeho igikundiro, ni yo mpamvu mvuga ko ubuyobozi buva ku Mana, ni yo yamuhaye ubwo bwenge kugira ngo ayobore abantu. Nubwo ari Perezida, ajya avuga amagambo ukumva arabwiriza ubutumwa. Amagambo avuga aba arimo ubwenge n’ubuhanga bw’Imana, mbese wumva ntaho atandukaniye n’ijambo ry’Imana, kandi afasha abantu bose barimo n’abo mu madini n’amatorero.”

Umuhanzi Jack B yahuje imbaraga na Pasiteri Kayumba Fraterne, bakorana indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame
Umuhanzi Jack B yahuje imbaraga na Pasiteri Kayumba Fraterne, bakorana indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame

Yongeyeho ati “Tuzatore Perezida Kagame akomeze kuzamura iterambere ry’Igihugu cyacu, azadukorere n’ibindi bikorwa bitangaje, kuko hari ibyo ajya akora ukabona ntibisanzwe, ukabona ni ibitangaza Imana imukoresheje. Turakomeza dusenge kugira ngo Imana ikomeze imwongere ubwenge.”

Uyu mukozi w’Imana akaba n’umuhanzi uririmba mu njyana ya Rap, avuga ko nta kindi kintu mu buzima bwe yumva afite yaha Perezida w’Igihugu cy’u Rwanda. Impano yamugeneye imuvuye ku mutima ngo ni indirimbo yamukoreye imushyigikira muri aya matora.

Reba iyo ndirimbo muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri kayumba turamushyi gikiye nakomereze aho

Cassien yanditse ku itariki ya: 19-06-2024  →  Musubize

N’abandi ba Pastors n’abapadiri bakora politike kandi kuva kera.Nyamara Yesu yabujije abakristu nyakuli kwivanga muli politike.Nta na rimwe Abigishwa ba Yesu bivanze muli politike.Urugero,nta na rimwe bavuze ngo barasengera abayobozi nka Herodi cyangwa Pilato nkuko bimeze ubu.Idini rya ADEPR ryatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM yicishije abatutsi muli 1994.Mu ntambara yabaye muli 1990-1994,Amadini yose yasengeraga abasirikare ba Leta ngo batsinde uwo bitaga umwanzi FPR.Uyu munsi,ayo madini asengera wa wundi yitaga umwanzi muli 1990-1994.Keretse wenda abayehova,nibo bavuga ko batajya muli politike n’intambara zibera mu isi.

gakwaya yanditse ku itariki ya: 21-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka