Abasaga 5,000 bagiye guhurira i Kigali biga ku iterambere ry’ibiribwa

Abayobozi bo hirya no hino ku Isi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi, bagiye guhurira mu Rwanda mu nama ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’ibiribwa muri Afurika (Africa Food Systems Forum) izaba guhera tariki 2 – 6 Nzeri 2024.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yatangije Inama y'Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa muri Werurwe 2024
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yatangije Inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa muri Werurwe 2024

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw’iterambere ry’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere”.

Muri iyi nama hazagaragazwa udushya n’ikoranabuhanga, politiki n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y’ubucuruzi n’ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n’abagore babigizemo uruhare.

Muri iri huriro kandi, abayobozi bazaryitabira bazarebera hamwe ibikenewe kugira ngo intego z’iterambere rirambye (SDGs) zigerweho bitarenze 2030, ndetse baganire no ku kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Malabo bitarenze umwaka wa 2025.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabira iri huriro, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bayobora ubu n’abahoze bayobora mu bihe byashize, rikazitabirwa kandi n’abarimo ba Minisitiri n’abandi bafite uruhare runini mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Ubwitabire bwabo buzaba ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushake buriho bwo gukemura ikibazo cy’ibiribwa muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru w’ihuriro rya Africa Food Systems, Amath Pathé Sene, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2024, avuga ko guhanga udushya, kwihuta no kwagura ibikorwa by’iterambere atari amagambo gusa, ahubwo ko ari inkingi zizubakirwaho ahazaza h’iterambere ry’ibiribwa muri Afurika.

Yagize ati “Twiyemeje gukoresha ibyiza dusanga muri siyansi, politiki, n’ikoranabuhanga kugira ngo tugere kuri izo mpinduka twifuza. Inama y’uyu mwaka iraha urubuga abafatanyabikorwa, bahurire hamwe, basangire ubunararibonye, kandi bubake imikoranire izatuma bagera ku bikorwa bikomeye. Binyuze muri uko guhuza imbaraga, tuzashobora gukemura ibibazo bitwugarije by’imihindagurikire y’ibihe, kwihaza mu biribwa, ndetse n’ubukungu bugere kuri bose.”

Yongeyeho ati: “Intego yacu ni ugushyiraho uburyo ibitekerezo byerekeranye no guhanga udushya bishobora gutera imbere, kandi bikaganisha ku bisubizo birambye bigirira akamaro bose, cyane cyane urubyiruko n’abagore.”

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yatangizaga iri huriro muri Werurwe 2024, yasabye ko hakorwa impinduka mu buhinzi ku buryo buba inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati “Kugira ngo urwego rw’ubuhinzi ruhinduke inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu, Igihugu cyacu cyibanda ku guhanga udushya no gufata ibyemezo bishingiye kuri politiki yubakiye ku bimenyetso bifatika. Ni muri urwo rwego, Guverinoma yashyize imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi kugira ngo burusheho gutanga umusaruro, no gukurura urubyiruko n’abikorera.”

Iyi nama izatanga urubuga rwo kuganira n’abayobozi b’Abanyafurika, guhanahana amakuru ku bumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho, hagaragazwe n’ibisubizo byakemura ibibazo by’ibiribwa ku Isi no muri Afurika by’umwihariko.

Abashaka kuzitabira iyi nama bariyandikisha banyuze ku rubuga: https://agrf-inperson.com/?v=9 .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka