Gakenke: Bishimiye kwakira Umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi (Amafoto + Video)
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, byakomereje mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba kuri Site ya Nyarutovu.
Hateraniye abaturage benshi baturutse hirya no hino mu Karere ka Gakenke no mu tundi turere bihana imbibi twa Rulindo, Burera, Gicumbi, na Musanze. Hari kandi n’abandi baturutse i Kigali, bose bakaba baje gushyigikira umukandida Paul Kagame wiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Abo baturage bashima ibyo Kagame yabagejejeho mu myaka amaze abayobora, ikaba ari yo mpamvu bifuza ko yakomeza kuyobora u Rwanda muri manda itaha kugira ngo ibikorwa by’iterambere bikomeze kwiyongera.
Benshi bakoze ingendo ndende, intego ari ukuza kwishimana n’umukandida Paul Kagame no kubonana amaso ku maso. Bagaragaza akanyamuneza ku maso, bamwe ndetse bakavuga ko itariki y’amatora ari yo ya 15 Nyakanga 2024 ibatindiye ngo bamuhundagazeho amajwi, nk’uko bigaragara muri aya mafoto n’amashusho.
Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri izi Videwo:
Video: Richard Kwizera & Salomo George
Ohereza igitekerezo
|