Perezida Kagame yongeye kuburira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi, yongeye kubwira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko bashatse bacisha make.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Perezida Kagame yashimiye abaturage ba Nyamasheke uko bakomeje kugira uruhare mu kubumbatira ubumwe n’umutekano, nyuma y’uko muri 2019 hari abashatse kubangisha ubutegetsi buriho, ndetse bakifashisha ishyamba rya Nyungwe riri muri ako Karere mu guhungabanya umutekano.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hagiye habaho ibibazo, u Rwanda rwakomeje kwiyubaka, ubu rukaba ruhagaze neza mu mutekano.

Yagize ati "Muri 2019 hari abantu bavuye mu gihugu cy’abaturanyi b’Abanyarwanda bababeshye n’ubu baracyariho babeshya ko muri Nyamasheke, usibye guturira ishyamba bashakaga gukoresha, bari banababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, batumvikana n’ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, bambuka ngo baje gufatanya n’abo ngabo babatera inkunga, barwanye ubutegetsi, ndetse bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubungubu babivuga."

"Uko byagenze, ni bake muri bo bazabara inkuru, kandi n’uko basanze baribeshye mwese aba Nyamasheke basanze muri mu nzira imwe nk’abandi Banyarwanda yo kubaka umutekano w’u Rwanda."

"Bene abo rero baracyahari murabazi no muri iyi myaka ibiri ishize biracyariho, abandi bari hakurya, ari mu gihugu cy’igituranyi cy’Iburengerazuba ari n’abari mu gihugu cyo mu Majyepfo bavuga ko bashaka gutera u Rwanda, ndetse ko Abanyarwanda barambiwe ubutegetsi buriho, barambiwe abayobozi, ko bashaka gufasha. Bavuga ndetse ko bo bazabihindura bihagarariye iwabo, ko bafite ibikoresho bashobora kohereza mu Rwanda bihagarariye iwabo. Abantu nk’abo bibagirwa vuba. Barabigerageje n’ubundi kenshi, ariko banibagirwa ibyo tubabwira buri munsi."

"Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano, kuko byaba bivuze ngo tugiye kurwanira iwacu tuhangize, oya, tuzabasanga aho Igihugu ari kinini. Ubutaka buto bwacu turaburinda noneho tukajya mu binini tukabirangirizayo."

"Nabibwiye n’abandi ko kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, nanone nabibutsa ngo bashatse bacisha make tukabana, tugahahirana, twese tukiteza imbere. Nibatabishaka, ntibindeba."

Mu mwaka wa 2019, mu Karere ka Nyamasheke hakunze kumvikana abantu baturukaga mu bihugu bituranye n’u Rwanda bagahungabanya umutekano, ariko abaturage bakagira uruhare mu kubarwanya no gutanga amakuru. Urugero rumwe ni urw’abinjiriye mu Murenge wa Karambi bitwaje intwaro babarirwa muri 80, bambuka ikiyaga cya Kivu mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 18 Werurwe 2019, bagerageza guhungabanya umutekano, ariko abo bagizi ba nabi bahangana n’ingabo z’u Rwanda zahise zihagoboka nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.

Ibihugu by’u Burundi mu Majyepfo y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Burengerazuba, bimaze iminsi bitarebana neza n’u Rwanda, aho bivugwaho gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, byakomereje i Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko ku wa Gatanu byari byabereye i Rusizi. Kuri iki Cyumweru birakomereza i Karongi, nyuma yaho bizakomereze mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba muri iyi Video uko byari byifashe mu kwamamaza Kagame i Nyamasheke:

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwibanda kuri sport

Mugisha fabric yanditse ku itariki ya: 29-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka