N’ubwo ahaberaga ijonjora ry’ibanze mu Karere ka Musanze hari abakobwa 23, akanama nkemurampaka katoranyijemo abakobwa batandatu bahagararira Intara y’Amajyaruguru, biyongera ku bandi batandatu batorewe i Rubavu.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2020, rigiye gutangira ibyiciro byaryo by’ibanze bizenguruka mu ntara zose z’igihugu hatoranywamo abakobwa batandatu bizatangirira mu Karere ka Rubavu kuwa 21 Ukuboza, risorezwe mu mugi wa Kigali kuwa 18 Mutarama 2020.
Miss Uwase Muyango Claudine wari umaze iminsi aba mu mujyi wa Dubai ku mpamvu avuga ko ari iz’akazi, yagarutse mu Rwanda mu ijiro ryo kuri iki cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, yakirwa n’umukunzi we Kimenyi Yves umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport.
Umuhanzikazi Ingabire Jeanne d’Arc uzwi nka Butera Knowless yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ibaruramari, avuga ko mu bimuranga atajya atsindwa cyangwa ngo acike intege mu buzima bwe.
Ikamba rya Miss World ritanzwe ku nshuro ya 69 ryegukanywe na Toni-Ann Singh wo muri Jamaica atsinze abakobwa 114 bavuye mu bihugu bitandukanye barimo na Nimwiza Meghan waturutse mu Rwanda utagaragaye mu bakobwa 40 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni we muhanzi mukuru utegerejwe kuzaririmba mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party kizaba ku Bunani bwa 2020 gitegurwa na East African Promoters (EAP).
Ku nshuro ya kane, abanyamideri batandukanye bakoze intambuko yo kumurika imideri igaragaza ubwiza bw’Umunyarwanda wikwije, hagaragaramo amasura mashya atamenyerewe mu kumurika imideri muri Rwanda Modesty Fashion.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bamurike ihuriro ryabo ku mugaragaro, abahanzi batandukanye bagaragaje ko bishimiye uku gushyira hamwe kw’abanyamakuru kuko bizazamura ibihangano byabo ndetse n’ubuhanzi bwo mu Rwanda muri rusange.
Indirimbo yitwa “Karibu Nyumbani” ihuriwemo na Riderman, Uncle Austin, Bruce Melodie na Amalon, ni indirimbo ya munani mu zo Zizou Al Pacino amaze gukora zihuza abahanzi batandukanye (All Stars), ndetse ari mu myiteguro yo gushyira hanze Mixtape azahurizaho izi ndirimbo zose.
Mu myaka itatu ishize u Rwanda rwungutse abanyamwuga 80 bakora umuziki basohotse mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Muri iyi myaka, nibwo hatangiye kumvikana injyana nshya, amajwi mashya, imiririmbire mishya n’ibitaramo bishya bisusurutswa n’aba banyamuziki baje ku isoko bafite inyota yo gutanga ibyo bakuye mu ishuri.
Mu gitaramo cy’urwenya cyitwa Seka Live gitegurwa na Nkusi Arthur uzwi nka Rutura, umunya Nigeria Afamefuna Klint Igwemba uzwi ku izina rya Klint da Drunk yatembagaje imbaga yari yitabiriye ibi birori, ava ku rubyiniro abantu badashize ipfa.
Akenshi mu mpera z’icyumweru hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali, haba hari ibitaramo byateguwe kugira ngo bifashe abantu gususuruka.
Itsinda rya Charly&Nina rikorera umuziki mu Rwanda, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, ryerekeje muri Nigeria, ahagomba kubera ibirori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA ku bahanzi b’Abanyafurika barenga 50 n’ibihangano birenga 200 biturutse mu bice bya Afurika.
Izi mpera z’umwaka zisobanuye byinshi ku marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi no mu Rwanda by’umwihariko, kuko ni ho hari irushanwa rya ‘Miss World’ rigiye kubera mu Bwongereza rikitabirwa na Miss Rwanda Nimwiza Meghan, ni na bwo hagiye kuba irushanwa rya ‘Miss Supranational’ rizabera muri Polonye ryitabiriwe na Miss Umunyana (…)
Abanyarwenya bamaze kubaka izina hano mu Rwanda kubera ijambo “Bigomba Guhinduka” aribo Japhet na Etienne 5K batandukanye n’itsinda rya Daymakers, ryashinzwe na Mugisha Emmanuel uzwi nka ‘Clapton Kibonke’ ku mpamvu bavuga ko bazatangaza mu minsi iri imbere.
Ikirangirire mmu mukino wa Tenis, Maria Yuryevna Sharapova, yavuze ko yakunze u Rwanda cyane nyuma yo gusura ingagi zo mu birunga, anagaragaza amarangamutima ye kubera kuzamuka imisozi y’ibirunga mu rugendo rwamushimishije.
Mujyanama Claude, ukoresha izina rya TMC mu itsinda rya Dream Boys, ari mu basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini, kimwe n’abandi basanga ibihumbi icyenda basoje kaminuza muri uyu mwaka wa 2019.
Mu bihe bitandukanye, mu Rwanda hatashye ubukwe buhuruza imbaga y’abantu, babutangaho ibitekerezo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Bizimana Pierre wari mu bagombaga gukorerwa ibirori byo gusoza amasomo ya kaminuza kuwa gatanu w’iki cyumweru, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu muhanda Huye-Kigali, ubwo yari ageze Kamonyi avuye ku ishami rya Kaminuza riri i Huye, aho yari avuye gufata ikanzu yari kuzambara muri ibyo birori.
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul ukoresha izina rya ’Bushali’ mu muziki, Nizeyimana Slum wiyise Drip Slum bahuriye ku njyana bise Kinya-Trap n’umukobwa witwa Uwizeye Carine bose bashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, nyampinga w’u Rwanda muri 2016 Mutesi Jolly, yajyanye na babyara be gusura pariki y’Akagera iri mu burasirazuba bw’u Rwanda, ashimishwa cyane no kuzenguruka iki cyanya cy’inyamaswa, anashimishwa n’imyitwarire y’isatura na musumbashyamba (Giraffe) yajyaga abona kuri Televiziyo gusa.
Abitabiriye igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction cyari cyatumiwemo Umunyekongo Awilo Longomba, batashye bagaragaza kudashira ipfa kubera kuryoherwa n’umuziki w’uyu muhanzi.
Abahanzi bo muri The Mane iyobowe na Bad Rama, bakoreye hamwe indirimbo bise ‘Nari High’ bunga mu rya polisi y’u Rwanda bakebura abantu banywa bakarenza urugero ndetse n’abatwara imodoka bafashe ku musemburo.
Umuhanzi Meddy wari warafashwe na Polisi y’u Rwanda azira gutwara imodoka yanyoye akarenza urugero, yarekuwe kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 asubira mu rugo yishimirwa n’umuryango we.
Hashize igihe Sinema yo mu Rwanda igaragaza gucika intege, ndetse ababikurikira bavuga ko kurunduka kwa nyuma kwarangiranye n’umwaka wa 2013, ku buryo imyaka yakurikiyeho benshi mu bakoraga muri uru ruganda babaye abashomeri, abandi bahindura imirimo kuko gukora filimi bitari bigitanga amaramuko.
Umuhanzi w’Umunyekongo Awilo Longomba utegerejwe kuririmba muri Kigali Jazz Junction, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23 Ukwakira 2019 yakirwa n’itsinda ry’ikigo cya RG consult.
Inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu mu rwunge rw’abanyeshuri rwa APAPEC Murambi mu Karere ka Rulindo, amashanyarazi akaba ari yo yaketswe kuba intandaro y’uyu muriro.
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali nyuma yo kujya mu muziki, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge hamwe n’abandi bari kumwe.
Umunyamideri w’umunyarwandakazi Kate Bashabe yavuze ko iby’urukundo rumuvugwaho na Sadio Mane ari ukubeshya, mu gihe hari ibinyamakuru byo muri Senegal aho Sadio Mane avuka, byakwirakwije amashusho ye bivugwa ko bakundana.
Umuhanzi nyarwanda Igor Mabano akoze impanuka, ubwo imodoka yari atwaye yakatiraga iyari imusatiriye, agonga ikamyo arenga umuhanda ariko yaba we n’abo yari atwaye ntawuhasize ubuzima, gusa barakomeretse.