Butera Knowless yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Umuhanzikazi Ingabire Jeanne d’Arc uzwi nka Butera Knowless yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ibaruramari, avuga ko mu bimuranga atajya atsindwa cyangwa ngo acike intege mu buzima bwe.

Butera Knowless, yize icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ari naho yambariye ikanzu y’abasoje amashuri, mu gihe icyiciro cya kabiri cya kaminuza yari yacyize muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) na bwo mu bijyanye n’ibaruramari.

Mu mafoto Butera Knowless ubwe yishyiriye ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaye yambaye ikanzu y’abasoje amashuri makuru, n’igitabo cyanditseho “Christian University of Oklahoma” kirimo impamyabumenyi.

Ku butumwa yanditse munsi y’iyi foto, Knowless yagize ati “Amagambo: ntibibaho, ntibishoboka, kurekera, gutsindwa ntabwo aba mu nyunguramagambo yanjye”.

Ishimwe Clement washakanye n’uyu muhanzi, akaba ari na we ushinzwe inyungu ze, yanditse kuri Instagram ashimira umugore we kuba arangije kaminuza, anamusezeranya impano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Congratulations Knowless.Ni byiza kwiga kubera ko bituma tujijuka.Ariko ikibazo nuko tudashaka ubumenyi nyakuri Imana yaduhaye dusanga muli bible.Ubwo bumenyi nibwo bwonyine butujyana ku buzima bw’iteka.Ntabwo Imana yaduhaye bible ngo itubere nk’umutako mu nzu.Ahubwo Imana idusaba kuyiga kugirango iduhindure abakristu nyakuri kandi itwereke “the mankind’s future”.Urugero,bible itwereka ko kwibera mu gushaka ibyisi gusa ntushake Imana bituma uba umwanzi w’Imana nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Ibyo bituma utazabona ubuzima bw’iteka nkuko Yohana wa mbere,igice cya 2,imirongo ya 15-17 havuga.Bisobanura ko kwiga gusa ariko ntumenye ibyo Imana idusaba n’ibyo itubuza dusanga muli bible,uba wihemukira kuko bizatuma ubura Eternal Life.Bisaba gushaka umuntu uzi bible mukayigana kandi ku buntu.Nibwo bwenge nyakuri (wisdom).Nubwo abantu bashaka Imana nabo bapfa,Imana izabazura ku munsi wa nyuma.
Niho batandukaniye n’abibera mu gushaka ibyisi gusa.Yesu yabitaga “abisi”.

gatare yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Ko mperuka yesu atubuza guca Imanza, ninde wakubwiyeko Knowless atazi Imana ???

Mugabo yanditse ku itariki ya: 17-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka