Rulindo: Inkongi yibasiye icumbi ry’abanyeshuri

Inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu mu rwunge rw’abanyeshuri rwa APAPEC Murambi mu Karere ka Rulindo, amashanyarazi akaba ari yo yaketswe kuba intandaro y’uyu muriro.

Umwe mu barimu bo muri iri shuri wavuganye na Kigali Today, yavuze ko ubwo abanyeshuri bari bamaze gusohoka muri iri cumbi bagiye mu masomo nk’uko bisanzwe, bagiye kubona bakabona inyubako itangiye kugurumana, ndetse umuriro ngo wahise uba mwinshi kubera imifariso y’abanyeshuri yari irunze muri iri shuri.

Uyu mwalimu yavuze ko imodoka ya Polisi ishinzwe kuzimya umuriro yahageze yakererewe cyane ku buryo yasanze umuriro wanatangiye kugabanuka igatera amazi ahari hasigaye.

Mu gihe yi nkuru yandikwaga, umuyobozi w’ikigo Duniya Jean Marie Vianney ntabwo yabashije kwitaba telefoni ye igendanwa, ariko umwe mu bakozi b’iki kigo yabwiye Kigali Today ko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yageze muri icyo kigo kugira ngo bashake uko abanyeshuri babaho muri iyi minsi isigaye ngo igihembwe kirangire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka