Ibintu 8 wamenya ku irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rigiye gutangira

Irushanwa rya Miss Rwanda 2020, rigiye gutangira ibyiciro byaryo by’ibanze bizenguruka mu ntara zose z’igihugu hatoranywamo abakobwa batandatu bizatangirira mu Karere ka Rubavu kuwa 21 Ukuboza, risorezwe mu mugi wa Kigali kuwa 18 Mutarama 2020.

Ku nshuro ya cyenda hagiye gutangwa iri kamba, no ku nshuro ya karindwi ikigo ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura aya marushanwa, hari impinduka nyinshi zigaragara mu mitegurire, no mu mitangire y’ibihembo, hanahinduka amwe mu mabwiriza y’irushanwa.

1. Ku nshuro ya mbere Ikinyarwanda gihawe intebe itabangikanywa

Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira kubaho muri 2009, ururimi rw’ikinyarwanda rwari ururimi rw’amaburakindi mu irushanwa, kuko kurukoresha rwonyine nta cyo byari kumarira uwarukoresheje, kabone n’ubwo yabaga afite ibitekerezo byiza.

Mbere y’uko umukobwa wese atangira ibazwa ry’ibanze, yatambukaga imbere y’akanama nkemurampaka kabaga kagizwe na batatu, barimo intyoza mu kubaza mu cyongereza, n’intyoza mu kubaza mu gifaransa, bakabanza kumubaza bati “Uretse ikinyarwanda, ni uruhe rurimi mpuzamahanga mu zikoreshwa hano mu Rwanda wifuza gusubizamo”?

Aha ni ho hatangiriraga ubwoba kuri benshi, bamwe bakanavuga indimi zitabaho ziswe “Indimi z’umuriro” bagerageza kwirwanaho.

Kenshi wasangaga umukobwa aho kugira ngo ashyire ibitekerezo ku murongo, afata umwanya apfundikanya ibice by’interuro z’icyongereza cyangwa igifaransa, kugira ngo abone uko yikura imbere y’akanama nkemurampaka.

Uwatangaga igitekerezo cyiza ariko akananirwa ururimi rw’amahanga, yarutwaga n’uwatanze igitekerezo kibi ariko adudubiza icyongereza cyangwa igifaransa.

Ku munsi wa nyuma w’itangwa ry’ikamba rya 2019, Ange Kagame wagaragaje ko yari akurikiye iri rushanwa icyo gihe, yavuze ko kubaza mu cyongereza (na cyo kirimo amakosa), bisa no gushaka gukoza isoni abana b’Abanyarwanda bari mu irushanwa maze yandika kuri Twitter yibaza niba kubazwa mu kinyarwanda gusa bidahagije, ati “Kuvuga mu kinyarwanda byaba bihagije. Mu irushanwa rya Miss Universe baba bafite abasemuzi, basobanurira abatavuga icyongereza, wakongeraho ibibazo ubwabyo bibajijwe mu cyongereza cya ntacyo”.

Iki gitekerezo cya Ange Kagame yari ahuriyeho na benshi mu Banyarwanda, gishobora kuba cyarahinduye byinshi mu mabwiriza mashya y’irushanwa rya Miss Rwanda, ubu umukobwa azajya asubiza mu kinyarwanda kugera no ku munsi wa nyuma.

Ishimwe Dieudonne, ukuriye itegurwa rya Miss Rwanda, yabwiye abanyamakuru ko umukobwa waramuka agiye muri Miss World avuga ikinyarwanda gusa azajya ahabwa umusemuzi.

Ati “Ubu umukobwa azajya akoresha ikinyarwanda ni biba ngombwa no muri Miss World ahabwe umusemuzi kuko ubwo bushobozi tumaze kubugira”.

2. Ni ubwa mbere hemejwe ko umukobwa uzatsindirwa mu ntara imwe bizaba birangiye

Mu myaka itandatu ishize hatoranywa Miss Rwanda, umukobwa yashoboraga gutsindwa mu ntara imwe, akajya mu yindi akahatsindira.

Mu ntara zose wasangaga huzuyemo Abanyakigali batazi n’akarere na kamwe ko muri iyo ntara, cyangwa atazi ibiranga intara avuga ko ahagarariye.

Hari abakobwa wasangaga atsindwa nka kabiri cyangwa gatatu, akazatsinda ku nshuro ya kane.

Mu karere ka Kayonza ahabera irushanwa ry’Intara y’Iburasirazuba, ni ho hakundaga kujya abakobwa babaga baratsindiwe i Rubavu, Musanze na Huye, naho Umujyi wa Kigali ugatinywa na bose, kuko yabaga irimo indobanure zo mu murwa kandi nyinshi.

Hari abataratinyaga kuvuga ko ijonjora rya Miss Rwanda ari nka “Tour du Rwanda” ubundi hakanibazwa impamvu yo kuzenguruka intara niba umukobwa atsindirwa hamwe akajya ahandi.

Mu mabwiriza mashya y’irushanwa, umukobwa wujuje ibisabwa ashobora kwiyamamariza mu ntara ashaka kandi yumva ko imuha amahirwe, ariko uzatsindwa hamwe bizaba birangiye, ibyo kuzenguruka ntibizongera.

3. Ni ubwa mbere hazahembwa abakobwa barenze umwe

Irushanwa rya Miss Rwanda, ni ryo rushanwa ryagaragaje ubushobozi buke bwo kutabasha guhemba undi mukobwa wagiye mu irushanwa mu myaka itandatu ishize, uretse Miss Rwanda gusa.

Benshi bibazaga uburyo umukobwa umwe ari we wenyine uhembwa kandi inyuma ye hari ibisonga n’abandi begukanaga amakamba atandukanye.

Kuri iyi nshuro, igisonga cya mbere kizatahana miliyoni n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (1,200, 000Rwf), naho igisonga cya kabiri ntibiramenyekana ayo kizatwara uwo munsi, gusa ngo hari ibiganiro biri kunozwa n’ikigo kizamuha igihembo kibazwe mu mafaranga ku munsi wa nyuma.

4. Miss Popularity (watowe na benshi) ikamba ry’umunyenga kurusha ibisonga

Mu marushanwa yose yabayeho ategurwa na Rwanda Inspiration Backup, umukobwa utorerwa kuba Miss Popularity usanga ari umukobwa ufite izina ryihariye, ryakoze agashya mu gihe cy’irushanwa rikanaguma ku mitima ya benshi no mu itangazamakuru nyuma y’irushanwa, hafi kugera ku rwego rwa Miss Rwanda.

Abantu benshi bazi Miss Umuhoza Sharifa watowe muri 2016, Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Gisabo muri 2017, na rurangiza muri bose Miss Mwiseneza Josiane muri 2019, ariko bose batahiraga kuvugwa no kwandikwa gusa.

Uyu mwaka wa 2020, Miss Popularity azarusha ibisonga guhembwa, kuko we azatahana miliyoni n’ibihumbi magana atanu by’u Rwanda (1.500.000frs), anahabwe utundi duhimbazamusyi na MTN mu gihe cy’umwaka kubera kwamamaza ‘Yolo’.

5. Uburyo bushya bwo guhanganisha abarushanwa

Miss Rwanda yari imenyerewe nk’irushanwa rishyira ubushobozi bwose bw’abakobwa ku karubanda mu gihe cyo guhitamo.

Igipimo cy’ubwenge, gusubiza ibibazwa ako kanya, kuvugira mu ruhame, kwisobanura n’isobanurabitekerezo byose byakorerwaga imbere y’abafana babo n’imbere y’akanama nkemurampaka.

Muri Miss Rwanda 2020, hazakorwa imikoro isa n’ikorwa ihanganisha abakobwa, ndetse bamwe basezererwe muri iyi mikoro batageze imbere y’abafana babo.

Abakobwa 10 gusa ni bo bazerekanwa babarizwa imbere y’akanama nkemurampaka.

6. Umwiherero ubu ni Ugutyaza ubwenge no Gutoranya intyoza

Nyuma y’uko abakobwa 20 batoranyijwe mu ntara zose z’igihugu babonetse, bazahita berekeza mu mwiherero gukarishya ubwenge no gucurwamo intyoza.

Mu mwiherero ni ho hazabera imikoro itandukanye irimo guhanganisha abakobwa mu gutanga ibitekerezo. Umwe mu bakobwa batwaye Miss Rwanda ni we uzayobora iri hangana ryiswe ‘Head to head challenge’.

Muri uyu mwiherero kandi abakobwa bazakoreshwa ibizamini byanditse. Aha ni ho bazarebera ubushobozi bw’abakobwa mu gukoresha ikoranabuhanga, gushyira ibitekerezo ku murongo, gutegura imishinga, n’ibindi bizajya bihererwa amanota, hanyuma hatoranywe abakobwa 10 b’intyoza bazajya imbere y’abantu kubazwa n’akanama nkemurampaka.

Mbere y’uko hatoranywamo Miss Rwanda, muri iri bazwa abakobwa 10 hazatoranywamo batatu, aho gutoranya batanu nk’uko byajyaga bigenda. Aba batatu bazatoranywamo hamaze kuvamo Miss heritage na Miss Popularity.

7. Umushinga wo kurwanya imirire mibi n’igwingira ni iturufu ya bwana

Umushinga wo kurwanya indyo mbi, imirire mibi n’igwingira ry’abana, ubu ni imari ikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda, ndetse ni iturufu ya bwana ku mukobwa uzi kwisobanura neza.

Uhereye kuri Miss Jolly watowe muri 2016 kugeza kuri Nimwiza Meghan ugiye gutanga ikamba, bagiye batandukira imishinga babaga baravuze biyamamaza, bakajya kubaka uturima tw’igikoni, guha abana amata, kwigisha imirire myiza, n’ibindi.

Muri 2019, Miss Mwiseneza Josiane wari uvuye mu gace k’icyaro, yazanye umushinga wo kurwanya igwingira ry’abana riterwa n’imirire mibi.

Imbere y’akanama nkemurampaka, yisobanuye avuga ko icyatumye ahitamo uyu mushinga ari uko yabonaga mu gace avukamo hari abana bugarijwe n’igwingira. Yabishimiwe na benshi barimo n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Mukabaramba Alvera.

Mu gihe kitarambiranye kandi mu buryo butasobanutse, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan bari bahanganye, yagaragaye arimo ashyira mu bikorwa uyu mushinga, akaba ari na kimwe mu byatumye aba umwe muri 20 mu bakobwa bafite ubwiza bufite intego muri Miss World.

Ishimwe Dieudonne utarashimishijwe no kubazwa iki kibazo, yabwiye itangazamakuru ati “Kuba umukobwa yavuga ko afite umushinga uyu n’uyu, ntibimuha uburenganzira ntakumirwa bwo kuwukora wenyine. Kugwingira kw’abana si ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ni ikibazo cy’igihugu, uwabikoraho wese mu bakobwa nta kibazo kirimo. Ntabwo tureba uwabikoze ahubwo tureba icyakozwe”.

Ibi byumvikanishije ko no muri uyu mwaka uyu mushinga uzaguma guhagarara bwuma, cyane ko hari n’umuterankunga wihariye ucuruza ibiribwa birwanya imirire mibi.

8. Miss Rwanda yakopeye itegurwa rya Miss World hejuru ya 70%

Abakurikira irushanwa rya Miss Rwanda, bakunda kubona ko ari irushanwa rigenda rihinduka mu mitegurire n’imiterere.

Kuva 2016 ubwo u Rwanda rwabaga umunyamuryango wa Miss World, hatangiye kugaragara impinduka z’imitegurire hashingiwe ku mahame mpuzamahanga agenga Miss World.

Kimwe mu bitekerezo bitarambye byazanywe no kwigana Miss World, ni ugushyira irushanwa mu kwezi kwa mbere, kugirango Nyampinga ajye ava muri Miss World ahite atanga ikamba.

Ukurikiye nyinshi mu mpinduka za hato na hato ziba muri iri rushanwa, bigaragara ko ziterwa no gukurikiza imitegurire y’andi marushanwa mpuzamahanga cyane cyane Miss World.

Mu irushanwa rishize, ni ubwa mbere hari hatowe abakobwa batanu babanziriza itorwa rya Miss Rwanda. Uku ni ko bigenda mu marushanwa menshi, kuko nyuma ya Nyampinga n’ibisonga bibiri, Miss Worls yambikaga ikamba abandi bakobwa babiri bitwaga Princess, bose hamwe bakaba batanu umubare uhura neza n’uwari watowe muri Miss Rwanda 2019.

Muri Miss World 2019, aya makamba ya Princess ntabwo yigeze atangwa, ari na bwo Miss Rwanda yemezaga ko mu bakobwa 10 hazahita hatoranywamo batatu gusa.

Ikitwa imikoro muri Miss Rwanda cyatangiye umwaka ushize, abakobwa bagahabwa ibizamini mu mwiherero. Ibi ni byiza kuko bituma abakobwa bagaragaza ibitekerezo byabo no ku mpapuro, atari ukubivugira imbere y’ababafana gusa.

Uyu mwaka, ni bwo hongewemo guhanganisha abakobwa mu bitekerezo (Head to head challenge) bikorewe mu matsinda.

Ibi byose, ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi bitanga amanota menshi mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World na Miss Universe.

Ibi byose bigaragaza ko irushanwa rya Miss Rwanda ryanakiriye byinshi mu marushanwa y’ubwiza mpuzamahanga afatirwaho urugero nk’amarushanwa yamaze gutera imbere mu mitegurire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibya miss rwanda twarabihaze

dudu yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Ni ugupfusha umutungo w’igihugu ku busa gusa. Ministry yabuze ibindi ikora byagirira urubyiruko akamaro

claude yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka