Abahanzi bo muri The Mane bunze mu rya Polisi bakora indirimbo ikebura abasinzi

Abahanzi bo muri The Mane iyobowe na Bad Rama, bakoreye hamwe indirimbo bise ‘Nari High’ bunga mu rya polisi y’u Rwanda bakebura abantu banywa bakarenza urugero ndetse n’abatwara imodoka bafashe ku musemburo.

‘Nari High’ ni indirimbo nshya yakozwe na Safi Madiba, Jay Polly, Marina, Calvin Mbanda na Queen Cha, bose bahuriye mu nzu ya The Mane ikora ubucuruzi bw’umuziki n’ibihangano. Ni indirimbo igaragaza ibikunda kuba ku bantu banywa inzoga bagasinda, aho bamwe bashobora gutahanwa batabizi, abarara aho batazi, abandi bagakoreshwa ibikorwa bishimisha imibiri batabigambiriye ahubwo babikoreshwa n’umusemburo.

Ushinzwe ibikorwa by’iyi nzu akaba n’umuvugizi wayo Arstide Gahonzire yabwiye Kigali Today ko iyo ndirimbo yakozwe hagamijwe gukebura abantu banywa inzoga bagasinda zikanabakoresha ibyo bataramutse, avuga ko babihuzaga na gahunda ya Polisi y’u Rwanda ya ‘Gerayo Amahoro’.

Ati ”Abahanzi bacu bajya gukora iriya ndirimbo, twatekereje cyane ku bantu batwara imodoka basinze bikabaviramo kuba bahitana ubuzima bw’abantu cyangwa inzoga ubwazo zikabakoresha ibyo batari gukora iyo baba batazinyweye. Abahanzi bacu bahisemo gutanga umusanzu wabo mu gukebura abakunzi b’umuziki ngo nibura babone ko inzoga ari ikibazo, ngira ngo abareba amashusho mubona ko ziba zakoze ibintu bidakwiye.”

Iyi ndirimbo ‘Nari High’ ni yo ya mbere aba bahanzi bo muri The Mane bahuriyemo bose, ikaba igaragaramo Calvin Mbanda umuhanzi mushya muri iyi nzu, akaba yaranahawe ibitero bibiri muri iyi ndirimbo.

Polisi y’u Rwanda imaze igihe mu mukwabu wo gufata abantu batwara imodoka banyweye ibisindisha, ndetse bikaba byaranageze mu bahanzi, aho Meddy yari amaze iminsi itanu afungiwe kuri Station ya Remera akaba azanatanga amande y’ibihumbi 150 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe umuyobozi w’iyi nzu Bad Rama ari muri Amerika, ubu ibikorwa byose by’aba bahanzi bikaba birimo bikurikiranwa na Gahonzire Aristide, na we umaze igihe gito muri iyi nzu.

Reba Video y’indirimbo Nari High y’abahanzi bo muri The Mane

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KUBERIKI KU DanoLDing indirimboNariHighbymarina themane jaypoly Qweencha kobidakundabite

ORIVIER NZABONIMPA yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka