Maria Sharapova yarushijeho gukunda u Rwanda (Amafoto+Video)

Ikirangirire mmu mukino wa Tenis, Maria Yuryevna Sharapova, yavuze ko yakunze u Rwanda cyane nyuma yo gusura ingagi zo mu birunga, anagaragaza amarangamutima ye kubera kuzamuka imisozi y’ibirunga mu rugendo rwamushimishije.

Maria Sharapova mu yasuye ingagi zo mu birunga
Maria Sharapova mu yasuye ingagi zo mu birunga

Umurusiyakazi Sharapova waje mu Rwanda mu buryo bw’ibanga, ni we washyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yifotoje ubwo yari mu birunga, atangaza ko ari iby’agaciro kuba yabashije kubona ubwiza bwa Silverback (Ingagi z’ingabo) yita ko zifite umubiri utangaje.

Mu magambo yanditse kuri Instagram ye yagize ati “Rwanda… Silver Backs, twakunze igihugu cyanyu cyane. Mu by’ukuri, mu rukerera twakoze urugendo rurerure dushakisha ingagi, tuzibona mu ishyamba ry’inzitane n’imvura, tubona silver back umubyeyi wazo agenda inyuma yacu”.

Yishimiye kureba ingagi zo mu birunga
Yishimiye kureba ingagi zo mu birunga

Sharapova umaze iminsi mu bucyerarugendo, yaje mu Rwanda amaze iminsi mike avuye gusura pariki zitandukanye zo muri Botswana, na bwo akaba yarifotoje amafoto menshi ari kumwe n’inyamanswa zo mu gace ka Okavango.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, Sharapova yari yasuye agace k’amateka k’ubukerarugendo kari i Mallorca muri Esipanye, karimo inzu zo mu binyejana bibiri bishize n’imanga z’imisozi zifite amateka.

Maria Sharapova, ni umwe mu bakobwa bakinnye Tennis bakiri bato, kuko ku myaka 18 ku nshuro ya mbere muri 2005, yabaye nomero ya mbere ku isi mu bagore. Gusa nyuma yaje kugenda asubira inyuma kubera kuvunika n’ibihano yigeze guhabwa kubera gukekwaho gukoresha imiti yongera ingufu.

Kanda munsi urebe andi mafoto na video, Maria Sharapova asura ingagi:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka